Icyo u Rwanda rwiteze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu
INKURU NYAMUKURU

Icyo u Rwanda rwiteze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 213 min gusoma
Icyo u Rwanda rwiteze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu
Sanga:
writer.umunsi.com
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite icyizere cyo kungukira byinshi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu izwi nka World Economic Forum (WEF), iri kubera i Davos mu gihugu cy’u Busuwisi.
Iyi nama ifatwa nk’urubuga rukomeye ruhuriramo abayobozi bo hirya no hino ku Isi, igamije kuganira ku bukungu bw’Isi, iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga, by’umwihariko harebwa amahirwe aboneka ku mugabane wa Afurika. Iyi nama yatangiye ku wa 19 Mutarama 2026, yitabiriwe n’abantu barenga 3 000 baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Abakuru b’Ibihugu 56. Ku ruhande rw’u Rwanda, yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika. Kuba u Rwanda rufite abo bayobozi muri iyi nama bigaragaza uruhare rw’igihugu mu biganiro bigamije iterambere rirambye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko u Rwanda ruzakoresha iyi nama nk’umwanya wo kugirana ibiganiro byimbitse n’abayobozi batandukanye ku Isi. Ibiganiro bizibanda ku buryo ubufatanye mpuzamahanga bwatezwa imbere, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wa Afurika. Yagaragaje ko Afurika ifite umwihariko wo kuba ituwe cyane n’urubyiruko, ari na rwo musingi w’ejo hazaza h’iterambere ry’Isi, bityo hakenewe ingamba zo gufasha uru rubyiruko kwinjira mu bukungu bw’Isi. Minisitiri yashimangiye ko u Rwanda ruzanye muri iyi nama ubunararibonye rwatunganyije rushingiye ku mateka yarwo, cyane cyane inzira rwanyuzemo rwiyubaka nyuma y’amateka akomeye, rukagera ku iterambere ririgaragaza uyu munsi mu bukungu, ikoranabuhanga n’indi mishinga y’iterambere. Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bishobora gusangizwa n’abandi, bikanarufungurira amahirwe mashya y’ishoramari n’ubufatanye. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Umwuka w’Ibiganiro”, ije mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo amakimbirane, umutekano muke ndetse no kudahuza hagati y’ibihugu. U Rwanda rufata iyi nama nk’umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku buryo ibibazo byugarije Isi byakemurwa mu buryo burambye binyuze mu biganiro no kumvikana, aho gukoresha imirwano n’amakimbirane. Iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu ibaye ku nshuro ya 56, ikaba ihurije hamwe abantu baturutse mu bihugu bisaga 130, barimo abayobozi ba Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, abashakashatsi n’abandi batandukanye. Intego nyamukuru ni ukuganira ku bibazo bikomeye Isi iri guhangana nabyo no gushakira hamwe ibisubizo byafasha kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku Isi yose.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize