
Jeannette Kagame yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano idasubirwaho ku Banyarwanda bose, ashimangira ko “umuryango utibuka uzima,” kandi ko intego ya “Ntibizongere kubaho - Never Again” igomba kuba isezerano rihoraho aho kuba amagambo gusa.
Yabitangaje ku wa 8 Mata 2026, mu gikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 ishize hashinzwe IBUKA, umuryango ugamije gufasha abarokotse Jenoside no gusigasira amateka yayo.
Mu ijambo rye ryuzuyemo ihumure n’inyigisho, Madamu Kagame yibukije urugendo rukomeye u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko ijambo “IBUKA” rifite uburemere bukomeye kuko ritwibutsa inshingano yo kwibuka no gusigasira amateka.
Ati: “IBUKA riba ijambo riduha inshingano! Inshingano zikomeye zo Kwibuka, kuko umuryango utibuka urazima.”
Yagaragaje ko guhuza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi n’imyaka 30 ya IBUKA bifite igisobanuro gikomeye, kuko byerekana imbaraga, ukwiyubaka n’ubushobozi bwo gukomeza kubaho kw’abarokotse.
Ati: “Kubihuza no kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 umuryango IBUKA umaze, bifite ishingiro rikomeye. Abacu bakomeze baruhukire mu mahoro.”
Madamu Kagame yahaye icyubahiro abarokotse Jenoside, abashimira ubutwari bagaragaje bwo gukomeza kubaho nubwo banyuze mu bihe bikomeye.
Ati: “Impore! Mwarakoze kwemera kubaho kugira ngo batazima. Mwarakoze kwemera kugendana ibikomere, tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye.”
Yavuze ko Jenoside yasize ibikomere bikomeye, ariko ko kubaho kwa IBUKA ari igisubizo cy’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, igafasha abarokotse kongera kubona icyizere cyo kubaho no kureba ejo hazaza.
Yashimiye by’umwihariko abayishinze, agaragaza ko bagize ubutwari bwo gutangirira ku busa mu gihe cyari cyuzuyemo agahinda, bagahitamo kubaka aho gusenyuka.
Ati: “Ikiguzi cy’ubudaheranwa mwatanze ni ntagereranywa kandi nta n’uwagishidikanyaho. Mwarakoze!”
Yanagarutse ku gaciro ko kubabarira, agaragaza ko ari imbaraga zikomeye z’umutima, zifasha umuntu kwigobotora inzika n’urwango.
Ku rundi ruhande, yibukije by’umwihariko urubyiruko ko badakwiye kwirara, kuko hakiri abagerageza guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside.
Ati: “Kwibwira ko dufite amahoro n’umutekano bihagije ntitugire icyo dukora ngo tubirinde, ni ukwibeshya cyane.”
Yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu, kurinda ibyo cyagezeho no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, ashimangira ko kwibuka bifasha guha agaciro abazize Jenoside no kurinda ko amateka mabi atazongera kubaho.
Ati: “Twibuke twiyubaka.”














