Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe
INKURU NYAMUKURU

Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 177 min gusoma
Imipaka w’u Rwanda na Congo wafunzwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Amakuru aremeza ko imipaka ihuza u Rwanda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamazegufungwa ku bw’impamvu zicyorezo cya Ebola nyuma y’aho tubatangarije ko icyo cyorezo cyamaze kwica abagera kuri 80 byumwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyo kuba imipaka yafunzwe byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Mulindwa Prosper ubwo yaganiraga na Ukwezi tv ku murongo wa Telefone kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026.

Mulindwa Prosper yagize ati:”Yego , hano mu Karere ka Rubavu  umupaka wose wafunzwe haba la Cloniche , haba ‘Puwaruru’, haba Kabuhanga , ni umupaka wose. Ni icyemezo cyafashwe n’u Rwanda kigendanye no gukumira icyorezo cya Ebola kiri muri Congo , ngirango mwagiye musoma ibinyamakuru ko muri Congo icyorezo cya Ebola kihamaze iminsi kandi hari amakuru y’uko kiri no mu bice byegereye u Rwanda”.

Mulindwa Prosper yakomeje avuga ko abari bambutse batarabuzwa gutaha. Ati:”Hari imikoranire y’inzego , Umunyarwanda ntabwo wamubuza gutaha iwabo , igihe cyose akeneye gutaha arataha ariko haba hari ingamba zateganyijwe ku mupaka z’ubuzima , gusuzumwa noneho abaganga bakamukurikirana ariko agataha biremewe  …. Ni nk’uko n’Abanyecongo batari iwabo bemerewe gutaha kandi biba ari ugufunga umupaka igihe gito kugira ngo turebe niba koko twiteguye gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu mu buryo budashobora guteza ibibazo icyo cyorezo kikatwinjirira”.

Kubyerekeye kuba hari abarashyirwa mu kati , Mayor wa Rubavu yavuze ko ibyo bifite urwego rubishinzwe (RBC), bityo ko ari bo bazi uko bakurikirana abakekwaho kwandura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kandi yasabye abaturage kuba bahagaritse kujya muri Congo bakubahiriza icyemezo cyafashwe bagakomeza gukora ibikorwa byabo bisanzwe ndetse bakirinda kugira ubwoba kuko nta cyorezo kiri mu Rwanda ariko ko ari ugukumira.

‎Kugeza ubu , Icyorezo cya Ebola kimaze kwica abantu bagera kuri 80 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byakomeje gutangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.

umupaka-14.jpg

‎Amakuru avuga ko hamaze kuboneka abantu bagera kuri 246 banduye Icyorezo cya Ebola, mu Migi imwe n'imwe ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nka  Mongwalu ndetse na Rwampara nk'uko byatangajwe na "Africa Centres for Disease Control and Prevention".

Ubuyobozi bwa Uganda nabwo bwatangaje ko habonetse umuntu umwe wanduye icyo cyorezo agikuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo akaba yarapfuye ku wa Kane azize iyo ndwara. Uwapfuye akaba ari umusaza w'imyaka 59.

‎Ebola yagaragaye bwa Mbere mu 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'ubu , bikavugwa ko yaturutse ku gacurama. Ni ku nshuro ya 17 icyo cyorezo cyishe abantu muri icyo Gihugu ndetse akaba ari Icyorezo cyandurira mu gukoranaho.

Ebola ni icyorezo kitari cyabona umuti cyangwa urukingo nk'uko byatangajwe n'Umuryango wa World Health Organization (WHO), mu gihe amahirwe yo gukira icyo cyorezo kiri kuri 50%.

 Mu bipimo byakozwe ku ikubitiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafatiwe ku Kigo cya 'Institut National de Recherche Biomédicale', aho mu bantu 20 bapimwe 13 basanzwemo icyo cyorezo nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima.

Nyuma y'aho icyo cyorezo kigaragariye , abantu banduye kimwe n'abandi baturage basabwe gukurikiza amabwiriza abafasha kutacyandura basaba n'uwibonaho ibimenyetso kugana kwa muganga.  Kugeza ubu ntabwo Leta ya Congo yari yatangaza iby'icyo cyorezo.Mu myaka 50 ishize abantu bagera ku 15,000 baturuka mu Bihugu byinshi by'Isi bamaze kwicwa nacyo. Muri Congo , abagera ku 2,300 bamaze gupfa mu myaka ya 2018 na 2020.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize