
Indirimbo Dai Dia ya Shakira na Burna Boy , yahimbiwe imikino y'igikombe cy’Isi ya 2026 mu mupira w’amaguru yaciye agahigo ko kuzuza Biliyoni imwe ya Views kuri ‘Website’ ya YouTube isanzwe icaho ibihangano by’abantu batandukanye.
Ukuzuza Biliyoni (1b of Views), kuri YouTube, byatumye Shakira na Burna bongera guca akandi gahigo ko kuba ari bo babigezeho bafatanyije inshuro zirenze imwe mu mikino y’ibikombe by’Isi bibiri bitandukanye.
Bishimangira kandi ubushobozi bwa Burna Boy wo muri Nigeria, mu bijyanye no gufatanya n’abahanzi bahanzi by’umwihariko abo hanze ya Nigeria, bikerekana ko kugeza ubu ari we muhanzi ufite izina riremereye cyane.
Uku kuzuza 1b bitratuma Burna Boy akomeza gushimangira ubukaka bwe muri muzika , dore ko indirimbo zose afatanyijemo n’abandi bahanzi zikunda kwamamara cyane by’umwihariko kuri YouTube n’ahandi. Si kuri we gusa ahubwo ibyo bikomeza gutuma umuziki wa Afurika ukurirwa ingofero.
Dai Dai , yaririmbwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye mu Bihugu birimo ; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico a Canada. Imikino yarangiye gitwawe na Espanye yatsinze Argentine ku mukino wa nyuma.












