Ingengo y’Imari iziyongeraho miliyari 844,2 Frw mu 2026/2027
INKURU NYAMUKURU

Ingengo y’Imari iziyongeraho miliyari 844,2 Frw mu 2026/2027

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 1116 min gusoma
Ingengo y’Imari iziyongeraho miliyari 844,2 Frw mu 2026/2027
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2026/2027 ari miliyari 7796,3 Frw, ikaba aziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6952,1 Frw zakoreshejwe mu mwaka wa 2025/2026.

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026 ubwo yagezaga ku Parliament of Rwanda, imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse mu mwaka wa 2026/2027.

Yagize ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, amafaranga ateganyijwe kwinjira azagera kuri miliyari 7.796,3 Frw akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye muri uyu mwaka wa 2025/2026.”

Minisitiri Murangwa yagarutse ku byitaweho mu gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, avuga ko hashingiwe ku ntego zikubiye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2, hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hanashingiwe kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda no gukomeza imicungire myiza y’imari ya Leta hagamijwe kugabanya icyuho mu ngengo y’imari no kugenzura imyenda ya Leta.

Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 20%, umusaruro warwo wazamutse ku gipimo cya 7%, naho umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutse ku gipimo cya 32%. Umusaruro w’urwego rw’inganda wazamutseho 11% bitewe ahanini n’umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamutse ku gipimo cya 17% n’uw’ibitunganyirizwa mu nganda wazamutse ku gipimo cya 10%.

Urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 9% biturutse ahanini ku musaruro mwiza wabonetse mu bucuruzi, ubukerarugendo, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho.

Ku bijyanye n’ibiciro ku masoko, byageze kuri 13% muri Mata 2026, bivuye kuri 9,2% muri Werurwe 2026. Iri zamuka ryaturutse ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibicanwa birimo amakara na gaz ndetse n’ibiribwa.

Muri rusange, impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro hagati ya Mata 2025 na Mata 2026 yageze ku gipimo cya 8,2% ivuye kuri 7,6% yariho muri Werurwe 2026.

Icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyagabanyutseho 1,9% mu 2025, biva kuri miliyari 2,4 z’amadolari ya Amerika mu 2024 bigera kuri miliyari 2,3 z’amadolari ya Amerika mu 2025 bitewe n’igabanyuka ry’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga ku gipimo cya 14,9% mu 2025 ugereranyije na 15% byari byiyongereyeho mu 2024.

Inyungu muri serivisi yazamutse igera kuri miliyoni 84,1 z’amadolari ya Amerika mu 2025 ivuye kuri miliyoni 78,4 z’amadolari ya Amerika yariho mu 2024, bitewe n’izamuka rya serivisi u Rwanda rutanga hanze ku gipimo cya 2,9% ugereranyije n’izo rusaba hanze zazamutse ku gipimo cya 2,5%.

Ku bijyanye n’umwenda w’igihugu, kugeza ubu ibipimo bigenderwaho biri mu rugero kuko mu Ukuboza 2025, 89,2% by’umwenda w’igihugu yari imyenda ihendutse itangwa cyane n’amabanki n’ibigega mpuzamahanga ku nyungu nto n’igihe kirekire cyo kwishyura.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026, hagaragajwe ko muri Kamena 2025, Inteko Ishinga Amategeko yemeje ingengo y’imari ingana na miliyari 7.032,5 Frw, nyuma iza kuvugururwa muri Gashyantare 2026 igera kuri miliyari 6.952,1 Frw.

Hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2025, amafaranga yakusanyijwe mu misoro, amahoro n’impano yiyongereyeho miliyari 46 Frw, agera kuri miliyari 2.390,1 Frw ugereranyije na miliyari 2.348,1 Frw yari ateganyijwe.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga yakoreshejwe hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2025, amafaranga yose yageze kuri miliyari 2.931,6 Frw ugereranyije na miliyari 3.213,9 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa, bivuze ko habayeho igabanyuka rya miliyari 282,3 Frw.

Hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026 mu gihe gisigaye cy’umwaka, bigaragara ko rizagenda neza.

Yagarutse ku mirongo migari yagendeweho mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 no mu gihe giciritse, harimo ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse na politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha. Harimo gukomeza gushyigikira iterambere n’imikorere ya RwandAir no gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi, cyane cyane ku nyongeramusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ibikorwa by’ingenzi bizibanda ku gukomeza ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije imibereho myiza, gukomeza gushyigikira politiki y’imisoro ihuzwa n’iy’ibihugu byo mu East African Community no guhangana n’ingaruka z’ibiza n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko izamuka ry’ingengo y’imari ya 2026/2027 rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali no kongera inkunga igenerwa RwandAir kugira ngo ifashe guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5.273,8 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw naho inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Minisitiri Murangwa yanagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwamo mu ngengo y’imari ya 2026/2027. Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4.775,1 Frw, naho amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3.021,1 Frw.

Biteganyijwe ko umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena uyu mwaka.

WhatsApp-Image-2026-05-11-at-16.27.58-1536x1023.jpeg

WhatsApp-Image-2026-05-11-at-16.00.50-1536x1023.jpeg

WhatsApp-Image-2026-05-11-at-16.00.43-1536x1023.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize