Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 74 min gusoma
Interahamwe zamutwikiye mu byatsi ntiyapfa: Ubuhamya bwa Ngiruwonsanga warokokeye i Cyangugu
Sanga:
writer.umunsi.com

Ngiruwonsanga Théoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya bukomeye bw’uko yagiye arokoka urupfu inshuro nyinshi, harimo n’igihe Interahamwe zamutwikiye mu byatsi yari yihishemo ariko ntibimwice.

Yabitangaje ku wa 7 Mata 2026 ku Kigali Genocide Memorial, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1994, Ngiruwonsanga yari afite imyaka 14. Nyuma y’urupfu rwa Juvénal Habyarimana, umuryango we wahise utangira gutekereza uburyo wahunga, kuko bari bazi ko ibikurikiyeho atari amahoro.

Yahunganye na se, mukuru we n’undi mwana, bajya mu gace ka Mukoma ku rusengero rwa ADEPR, ariko bahageze basohorwa n’abari baruhungiyemo, bababwira ko badashaka ko amaraso y’Abatutsi amenekera aho.

Se yabasize abasezeraho, arababwira ngo bajye kwa masenge, ariko ntiyongeye kumubona ukundi.

Bageze aho bajya, nabwo ntibahabona umutekano. Interahamwe zatangiye kubakusanyiriza hamwe, zishuka abagabo ko zigiye kubacungira umutekano, zibicira hamwe zibafungiranye muri segiteri, zibamenamo lisansi zinabateramo gerenade.

Ngiruwonsanga we yari mu bana n’abagore bahungiye ku rusengero rw’Abadivantisiti, aho Interahamwe zababwiye ko zigiye guha abana ibiryo, zibashyira ku murongo zibajyana kubica.

Ati: “Twari abana barenga 120. Interahamwe yitwaga Gasota yashyize igiti ku mwobo, akajya afata umwana akamuca umutwe, ukagwamo.”

Yari ageze hafi kwicwa, ariko umwe mu bari aho aramukura muri uwo murongo amujyana iwe, amugira inama yo guhunga kuko aho hantu nta wuharokokera.

Nyuma yo kuhava, yagerageje gusubira i Shangi, ariko mu nzira bahuye n’Interahamwe zibakurikirana. Yihishe mu ishyamba, ariko baza kubatwika babatwikira mu byatsi.

Ati: “Batwitse cya kirundo cy’ibyatsi twarimo. Umwotsi watumye tubura umwuka, ariko umuriro ntiwatugeraho kuko hasi hari hari amazi.”

Yongeye guhura n’urupfu aho yafashwe n’Interahamwe zari kuri bariyeri, ariko zibanza kujya gusangira inyama n’inzoga zimusiga aho, abasha kubacika.

Yageze ku Kiliziya i Shangi aho hari hahungiye abantu ibihumbi byinshi, basanga na nyina n’abavandimwe be bariyo. Ariko ntibyari ubuhungiro kuko Interahamwe zaje zibagabaho igitero zikoresheje intwaro gakondo, zica benshi.

Ngiruwonsanga yarokotse yihishe munsi y’imirambo. Nyuma Interahamwe zamujyanye kumwica zimuhaye mugenzi we biganaga ngo abe ari we umwica.

Ati: “Yambwiye ati ‘ndakwica Abatutsi mwaremewe gupfa’, ariko tugeze hafi y’aho biciraga abantu aratinya, ndamucika niruka.”

Yaje kugera ku musozi wa Nyarushishi aho Croix-Rouge na UNHCR batangiye kubafasha, nubwo Interahamwe zakomeje kugerageza kubica.

Yavuze ko hari n’abasirikare b’Abafaransa baje muri icyo gihe, ariko aho kubarinda bamwe bafataga abagore ku ngufu cyangwa bagashyigikira Interahamwe.

Yagize ati: “Iyo Rwanda Patriotic Front itaza, nanjye mba ndi mu rwibutso.”

Nyuma yo kurokoka, Ngiruwonsanga yakomeje ubuzima, ariga agera no muri kaminuza, yubaka umuryango, akaba afite umugore n’abana bane.

Ashimira uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside, ndetse akavuga ko ubuzima n’icyizere byagarutse ku barokotse, nubwo amateka babayemo atazibagirana.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize