Jay Shetty yatangije icyo yise 'Perfect Strangers Media'
INKURU NYAMUKURU

Jay Shetty yatangije icyo yise 'Perfect Strangers Media'

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 134 min gusoma
Jay Shetty yatangije icyo yise 'Perfect Strangers Media'
Sanga:
writer.umunsi.com

Jay Shetty usanzwe ari umunyamakuru akaba n'umwe mu bakora ibiganiro byubaka roho z'abandi , yatangaje ko yatangije kompanyi nshya irimo Televiziyo yitwa Perfect Strangers Media, igamije gukora no gutangaza inkuru zifite imbaraga zigamije guhindura ubuzima bw’abantu binyuze muri filimi, televiziyo na podcast asanzwe akora. Jay Shetty yavuze ko atari asanzwe atangaza amakuru nk’aya yafashe nk'akomeye cyane mu buzima bwe, ariko ko uyu munsi ari uwihariye cyane kuri we. Yagarutse ku rugendo rwe, avuga uko rwatangiye mu myaka 10 ishize, ubwo yashyiragaho videwo ye ya mbere kuri internet atazi aho byari kumugeza.

Icyo gihe yakoreraga 'Editing' mu cyumba cye , yishimira ko abantu batanu gusa baza kumva ibyo atangaza gusa ngo bikaba bitandukanye cyane n'ubu. Ayo mavidewo yagiye akwirakwira ku rwego rwo hejuru, ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi ku Isi hose, bituma aba umwe mu bantu bakurikirwa cyane mu byerekeye ubujyanama mu buzima no gufasha abandi kubaho neza. Uyu munsi, avuga ko afite imishinga myinshi iri gutegurwa muri binyuze muri Perfect Strangers.

Muri iyo mishinga harimo; Filimi, televiziyo na podcast, binateganyijwe ko bishobora kuzajya binyura kuri NetFlix imaze kubaka izina. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zikurikirwa n'abantu benshi Jay Shetty yanditse ati:"Tugiye kwibanda ku nkuru zifite imbaraga zo kubohora abantu, kubafasha gukira ibikomere, gukura mu mitekerereze, kubaza ibibazo bikomeye by’ubuzima, no kwihuza n’abandi". Yakomeje avuga ko izina Perfect Strangers ryavuye ku cyizere ahorana cy’uko abantu bagenewe guhura no kugira icyo bafashanya buri wese agamije guhindura mugenzi we.

Jay Shetty asoza ashishikariza abantu kudategereza ko bazaba bafite buri kimwe cyose gikenewe mu buzima ngo batere intambwe. Yibutsa ko kuba ufite intego, umuhate n’ukudacika intege ari byo bifasha kugera kure. Yashimiye byimazeyo abamushyigikiye mu rugendo rwe, avuga ko iyi ari intangiriro gusa y’ibindi byinshi bigiye kuza.

Sherry azwiho kugira amagambo y'ubwenge , afasha kandi akubaka anagira inama buri wese umukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Namukurikiye kuva muri 2013 , aho yatambutsaga inkuru z'urukundo n'ibitabo yagiye yandika by'urukundo n'ubumenyi bufasha. Kuva icyo gihe mukurikira , yamfashije kwiga byinshi mu buzima bw'urukundo ndetse no kubana neza n'uwo natekerezaga ko azaba uwanjye kandi nkakabya inzozi.

Jay Shetty yashimiwe cyane n'abatari bake ku bwo kwagura imbago no gushaka kugera kuri benshi baruseho dore ko amaze gutangira ibiganiro n'ibyamamare bitandukanye. Abo yaherukaga gukoresha harimo ; Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kyle Jenner , Umunyamideri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Will Smith n'abandi batandukanye. [caption id="attachment_45543" align="alignnone" width="1169"] jay Shetty n'umugore we Radhi Devlukia Shetty[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 43 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize