
Kimwe mu bikubiye muri aya masezerano byatunguye benshi ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihanitse ry’ubwenge buhangano. Harateganywa gukoreshwa “Digital Twin” ya Khaby Lame, ishobora kumwigana mu isura n’imyitwarire, bigafasha mu gutunganya amatangazo n’ibikorwa byo kwamamaza mu bihugu bitandukanye atabaye ahari ubwe. Ibi bigaragaza uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura isura y’imyidagaduro n’ubucuruzi ku isi. Khaby Lame akomoka muri Senegal, ariko afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Yatangiye gukoresha TikTok mu 2020, nyuma yo gutakaza akazi ke yakoraga mbere. Igihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi, cyatumye abantu benshi baguma mu ngo, ari na bwo yatangiye kwamamara cyane bitewe n’amashusho ye y’urwenya yoroshye ariko ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Uyu munyarwenya azwi cyane kubera umwihariko wo kudakoresha amagambo mu mashusho ye, ahubwo agatangarizwa n’ibimenyetso n’imyitwarire isetsa benshi. Ubu ni we muntu ukurikirwa kurusha abandi kuri TikTok, akaba afite abarenga Miliyoni 160 bamukurikira, ibintu byatumye ahinduka icyitegererezo ku rubyiruko n’abakorera ku mbuga nkoranyambaga. Aya masezerano Khaby Lame yasinye agaragaza uko imbuga nkoranyambaga zishobora kubyara amahirwe akomeye, ndetse zigahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo budasanzwe iyo abashije kuzikoresha neza no kwihangira umwihariko. 














