Korali Ambassadors of Christ igiye gutaramira muri BK Arena
INKURU NYAMUKURU

Korali Ambassadors of Christ igiye gutaramira muri BK Arena

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 1712 min gusoma
Korali Ambassadors of Christ igiye gutaramira muri BK Arena
Sanga:
writer.umunsi.com

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026. Iki gitaramo cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ” kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana Ni Yo Yanditse Amateka Yacu.”

Mu myaka itatu ishize, iyi korali yo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera yakomeje kuba imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubutumwa bwo guhumuriza abantu ndetse n’ibikorwa byo gufasha sosiyete.

Mu rwego rwo gutegura ibi birori by’amateka, Ambassadors of Christ Choir yatangiye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uru rugendo rw’imyaka 30. Muri ibyo bikorwa harimo gutera ibiti 30 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, igikorwa cyabaye ku wa 5 Ukuboza 2025. Ibyo biti byari ikimenyetso cy’imyaka 30 y’ikorwa ry’umurimo w’Imana ndetse no gukomeza kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Iki gikorwa cyahuje abayishinze, abaririmbyi bayiririmbyemo mu bihe bitandukanye ndetse n’imiryango yabo, bigaragaza uburyo iyi korali yabaye umuryango mugari wubatse amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ambassadors of Christ Choir yanateguye ibikorwa byo gusura urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata. Ibi bikorwa byakozwe hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, no kubereka ko bashobora kongera kubaka ejo habo hazaza.

Mu gukomeza ibikorwa byayo byo gufasha no guhumuriza abantu, iyi korali yateguye no gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye muri IDP Model Village Rudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero, igikorwa kigamije kubereka ko batari bonyine no gukomeza kubahumuriza.

Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ Choir bwatangaje ko urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 ruzakomeza kurangwa n’ibikorwa bitandukanye bizagenda bitangazwa uko iminsi igenda ishira, mbere y’igitaramo gikuru kizabera muri BK Arena.

Abakunzi b’iyi korali ndetse n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana batumiwe kuzitabira ibi birori bizaba ari umwanya wo gushima Imana ku rugendo rw’imyaka 30, kureba amateka y’iyi korali no kwifatanya na yo mu byishimo by’ikorwa ry’umurimo wayo.

1778860268776Amb5.jpeg

GxwI7C2W0AEK4Y-.jfif

177894912998230YearsofAmbassadorsofChrist4.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize