
Utwizihire Fleurette , ni umukobwa umaze kumenyekana
mu bikorwa by’ubugiraneza akora binyuze mu muryango wa GIRANEZA Wigendere
yashinze afatanyije na mugenzi we. Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994, yibukije abantu ko 'kwibuka atari inzika ahubwo ko ari uguha
agaciro ababwambuwe bakicwa bazira uko bavutse.
Mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com Fleurette yikije kuri ayo
magambo agaragaza ko hari bamwe bumva ko iyo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi
mu 1994, aba ari ukuzura akaboze cyangwa kugaragaza inzika bityo bakayipfobya bahakana ko bagaragaza kwibuka atari ngombwa.
Mu magambo ya Fleurette uzwi nka Treccy Cruz, yinginze
urubyiruko agaragaza ko urubyiruko rukwiriye kuba maso kugira ngo ibyo u Rwanda rumaze
kugeraho byasabye ikuguzi cy’ubuzima bitagomba kurunyura mu myanya y’intoki.
Mu magambo ye yagize ati:”Kwibuka si inzika ahubwo ni
ugusubiza agaciro abacu bakambuwe. Nk’urubyiruko rero, tube maso ibyo u Rwanda
rwagezeho bisabye ikiguzi cy’ubuzima bw’inkotanyi tutazongera kubibura mu gihe
gito”.
Kuri we ngo asanga ijambo ‘Ntibizongera’ rikwiriye
kuba isezerano rihoraho mu rwego rwo kwemeza ko abapfuye bazize Jenoside
yakorewe abatutsi batasize ubusa.
Ati:”Ntibizongera tuvuga, ikwiriye kuba isezerano
rihoraho. Bazize ubusa ariko ntibasize ubusa. Twimakaze ubumwe no gusenyera
umugozi umwe. Twibuke Twiyubaka”.
Cruz ni umwe mu rubyiruko rushimirwa umutima mwiza agira
mu gufasha ababayeho mu buzima bubi by’umwihariko abana batagira ubafasha aho,
binyuze muri GIRANEZA Wigendere, abashakira amakayi yo kujyana kwiga, inkweto
zo kwambara , imyambaro y’ishuri ndetse n’ababyeyi babo akabashakira ubufasha.
Akunze kandi kujya kwa muganga gusangira n’abarwayi
ibyo afite iyo bigeze mu gihe cy’isabukuru ye y’amavuko ndetse no mu bindi
bihe,akajyayo abashyiriye ibyo kurya n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima
busanzwe birimo n’iby’isuku.
Kuri we ngo “Imana impaye ubushobozi buhagije ,
abankikije bose babaho neza no kurenza njyewe ubwanjye”.
Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano kuri mu Nyarwanda wese wumva ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

















