
Kylian Mbappé Lottin Rutahizamu wo mu Gihuhu
cy'Ubufaransa kuri ubu umaze kuzuza imyaka 27 y'amavuko yahamije ko atazava
muri Real Madrid asubiza abamuteze iminsi bifuzaga ko ahava vuba na bwangu.

Mu magambo ye Kylian Mbappe yagize ati:"Ntabwo
ngiye kuva muri Real Madrid ! Kandi Florentine Perez ni we Perezida wa Mbere ku
Isi akaba uwa mbere mu mateka ya Real Madrid".
Kylian Mbappe ahamya ko amakosa yakoze kandi na we
yemera ari uko atafashije ikipe ye (Real Madrid) kwegukana igikombe muri uyu
mwaka w'imikino kimwe n'abandi bakinnyi bagenzi be.
Ati:"Ikosa ryanjye ryonyine nakoze , ni ukudafasha ikipe yanjye kwegukana igikombe kimwe nabgenzi be. N'aho ibindi byose ni ibitekerezo by'abantu"

















