Menya akamaro ka Tungurusumu
Ubuzima

Menya akamaro ka Tungurusumu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 53 min gusoma
Menya akamaro ka Tungurusumu
Sanga:
writer.umunsi.com

Tungurusumu ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane ku isi yose, haba mu guteka no mu kwivuza gakondo. Ifite amateka maremare mu buvuzi kuko abantu b’ingeri zitandukanye bahamya ko mutumaro twayo harimo gufasha uwayiriye kugira ubuzima bwiza. Si icyongera uburyohe mu mafunguro gusa, ahubwo ni n’isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza.

Kimwe mu byiza bikomeye bya tungurusumu ni uko ifite ibinyabutabire bifasha umubiri kurwanya indwara. Irimo ikinyabutabire kizwi nka allicin, kiboneka iyo tungurusumu ishwanyagujwe cyangwa itemwemo uduce. Ibi binyabutabire bifasha kwica mikorobe no kugabanya ubukana bw’indwara ziterwa na bagiteri na virusi.

Ni yo mpamvu abantu benshi bayifata nk’umuti w’ingenzi mu gihe bafite inkorora, ibicurane cyangwa izindi ndwara zoroshye zifata mu myanya y’ubuhumekero. Tungurusumu kandi igira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima bw’umutima. Ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ku bafite ikibazo cyawo, bityo bikarinda indwara z’umutima n’imitsi.

Ibyo biterwa n’uko igabanya kwangirika kw’imitsi y’amaraso kandi ikagabanya cholesterol mbi ishobora gufunga imiyoboro y’amaraso. Kubera iyo mpamvu, kurya tungurusumu kenshi bifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda indwara z’umutima. Ikindi cyiza cya tungurusumu ni uko ifasha kongera ubushobozi bw’umubiri bwo kwirwanaho.

Kuyirya buri gihe bituma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera, bigafasha umubiri kutibasirwa byoroshye n’indwara. Abantu bayirya kenshi bagaragaza ko barwara indwara zoroheje nka grippe n’ibicurane gake ugereranyije n’abandi batayifata. Tungurusumu inafite ubushobozi bwo kurwanya kwangirika kw’uturemangingo tw’umubiri.

Ifite antioxidants zifasha kurinda umubiri ingaruka mbi zituruka ku gusaza no ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibidukikije. Ibi bifasha mu kugabanya ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe zidakira, harimo izifata ubwonko n’izindi zifitanye isano no gusaza. Muri rusange rero twavuga ko Tungurusumu atari ikirungo gisanzwe, ahubwo ko ari impano ikomeye ifasha umubiri mu buryo bwinshi.

Kuyishyira mu mafunguro ya buri munsi, mu rugero rukwiye, bishobora guteza imbere ubuzima bwiza no kugabanya ibyago by’indwara zitandukanye. Ni ingenzi ariko kuyikoresha neza kandi mu rugero, bityo umuntu akungukira ku byiza byayo bitandukanye. Isoko: Healthline

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize