Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro
Ubuzima

Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 63 min gusoma
Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikomoka ku mbuto byoroshye kuboneka kandi bikunzwe n’abantu benshi. Nubwo abantu benshi babufata nk’ifunguro risanzwe, ubunyobwa bufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umubiri, by’umwihariko mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro. Ibi biterwa n’intungamubiri nyinshi buba burimo, zigira uruhare mu mikorere myiza y’imisemburo n’amaraso.

1. Ubunyobwa burimo proteyine nyinshi zifasha umubiri kubaka imitsi no kongera imbaraga rusange. Umugabo ufite umubiri utekanye kandi ufite imbaraga ahanini agira icyizere cyinshi mu buzima bwe by’umwihariko no mu gikorwa cyo gutera akabariro mu buriri hamwe n’uwo bashakanye.

Imbaraga zo mu mubiri zifasha no mu kongera ubushake bwo kwegera uwo mwashakanye, cyane cyane mu bihe by’umunaniro mwinshi aho uba wumva ugowe no kuba wamwegera. 2. Ubunyobwa bukungahaye ku binyabutabire nka ‘Zinc na ‘Magnesium.

Zinc igira uruhare runini mu kongera no kugenzura umusemburo wa ‘Testosterone’ akaba ari wo musemburo w’ingenzi ugira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro ku bagabo. Iyo ‘Testosterone’ iri ku rwego rwiza, irari ririyongera, wowe mugabo ukagira imbaraga, n’imitekerereze ikaba nziza. Magnesium yo ifasha umubiri kugabanya umunaniro no kugira ituze, bigatuma umuntu yiyumva neza mu mubiri no mu mutwe.

Ikindi, ubunyobwa burimo amavuta meza (Healthy Fats) afasha amaraso gutembera neza mu mubiri wose, harimo no mu gitsina cy’umugabo. Iri tembera ryiza ry’amaraso ku mugabo ni ryo rifasha igitsina guhagarara neza no kugumana imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo amaraso adatembera neza, ubushake n’ubushobozi bwo gutera akabariro biragabanuka.

Nanone kandi burya ubunyobwa burimo vitamine E, izwiho gufasha umubiri mu guhangana n’imihangayiko no kongera ubuzima bw’uturemangingo. Ibi bigira uruhare mu gutuma umugabo agira umutima mwiza, atuje kandi yumva yifitiye icyizere mu mubano w’urukundo n’uwo bashakanye. Ubunyobwa ni ifunguro rifite akamaro kanini mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro iyo buriwe mu rugero.

Si umuti w’igitangaza, ariko bufasha umubiri kugira intungamubiri zikenewe, imisemburo igakora neza, amaraso agatembera neza, bityo ubushake n’imbaraga bikiyongera mu buryo bwa kamere. Ubunyobwa twavuze haraguru , ni ububese abantu bateka mu mafunguro asanzwe nko mu isosi cyangwa se no kurya ubukaranze cyangwa budakaranze ariko hagendewe ku ngano yabwo. Uramutse ufite ikibazo watwandikira muri Comment box tukaza kugusubiza.

Isoko:Health now

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize