MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda
Ikoranabuhanga

MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 203 min gusoma
MINICT yahakanye amakuru y’uko TikTok yafunguye uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu Rwanda
Sanga:
writer.umunsi.com
Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ministry of ICT and Innovation Rwanda (MINICT), yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urubuga rwa TikTok rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku bashyira ibikubiyemo (content creators) bari mu Rwanda. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bagaragaza ibyishimo, bamwe batangaza ko uru rubuga rwaba rwatangiye kubemerera kwinjiza amafaranga badakeneye kwiyitirira ibindi bihugu. Icyakora, MINICT ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasohoye itangazo rigaragaza ko ayo makuru ari ibihuha, inashyiraho ifoto yari yakwirakwijwe ishyirwaho ikimenyetso cyerekana ko atari yo. Iki kibazo cyo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga giherutse kugarukwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho Bruce Melodie yagaragarije Paul Kagame ko urubyiruko rukora ku mbuga nkoranyambaga rudashobora kuzibyaza umusaruro nk’uko bimeze mu bindi bihugu. Yasabye ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwinjiza amafaranga batabanje kwiyitirira ibindi bihugu. Perezida Kagame yahise abaza icyo byasaba kugira ngo iki kibazo gikemuke. Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko hari ibisabwa bitatu kugira ngo igihugu cyemererwe gahunda yo kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Mu byo yasobanuye, yavuze ko kimwe mu bitaruzuzwa ari umubare w’abamamaza (advertisers) bashora amafaranga ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaje ko bisaba nibura kuba hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1.5$ buri kwezi, ibintu u Rwanda rutaragera ku rwego ruhagije. Minisitiri Ingabire yemeje ko ibindi bisabwa byamaze kuganirwaho n’ubuyobozi bw’izo mbuga, igisigaye kikaba ari ukuzamura umubare n’imbaraga z’abashoramari bamamaza. Yashimangiye ko ari umukoro wa bose, aho ibigo bikwiye gufata imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rwo kwamamarizaho ibikorwa byabyo, bikagirira akamaro ababikoresha ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. MINICT yasoje isaba Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, ishimangira ko igihe gahunda nk’iyo yazatangira ku mugaragaro, hazatangwa itangazo risobanutse rivuye ku nzego zibifitiye ububasha.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Inkuru zishyashya

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Ubuzima

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuza noneho
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 3 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 7 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize