
Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo rubashe guhangana n’abayipfobya rufite ubumenyi buhagije.
Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo rubashe guhangana n’abayipfobya rufite ubumenyi buhagije.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 8 Mata 2026, Mutesi Jolly yavuze ko hari bamwe bagipfobya Jenoside, ariko ko kubarwanya bisaba kubanza kumenya neza amateka yayo.
Yagize ati:
“Ntidushobora guhangana n’abapfobya amateka tutayazi. Urubyiruko rukwiye kubanza kumenya uko Jenoside yateguwe n’ingaruka zayo, kugira ngo rube rufite icyo rubwira abagerageza kuyihakana cyangwa kuyigoreka.”
Yakomeje agaragaza ko kurwanya abapfobya Jenoside atari inshingano za Leta gusa cyangwa abanyapolitiki, ahubwo ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.
Ati:
“Iyo umaze gusobanukirwa amateka, ubona ubushobozi bwo gusobanurira abandi ukuri. Ntawe utanga icyo adafite, ni yo mpamvu tugomba kubanza kwiga aya mateka.”
Mutesi Jolly yanashishikarije urubyiruko gukoresha internet n’imbuga nkoranyambaga mu gushaka amakuru yizewe, kuko ari imwe mu nzira zoroshye zo kumenya amateka no kuyasobanukirwa neza.
Yasoje asaba abantu bose kugira uruhare mu gusigasira amateka y’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyira imbere ubumwe n’ukuri.

















