Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?
Ubuzima

Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?

Umunsi com2026 Gashyantare 13 min gusoma
Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?
Sanga:
writer.umunsi.com
Gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nzira zemewe zo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo n’agakoko gatera SIDA. Mu Rwanda, usanga ahenshi hari utuzu dutangirwamo agakingirizo ku buntu, bigaragaza ko hari uruhare runini mu kuruhande rw’ubukangurambaga. Icyakora, nubwo ruboneka, hari ikibazo kijyanye n’uburyo bamwe barufungura mbere yo kurukoresha. Hari abantu benshi bagifungura mu buryo butizewe nko gukoresha amenyo, umukasi cyangwa ibindi bikoresho bishobora kukangiza. Ibi bigaragaza icyuho mu bumenyi, kuko agakingirizo gashobora gutoboka cyangwa kwangirika utabibonye, bikagabanya cyangwa bigakuraho burundu uburinzi kagombye gutanga. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abakora imibonano mpuzabitsina atari bo bakoresha agakingirizo buri gihe. No mu bushakashatsi bwakozwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaye ko hari umubare utari muto w’abemeza ko bagifungura bifashishije amenyo cyangwa ibikoresho bikakaye, mu gihe abandi bemeza ko batagikoresha na gato. Ibi byose byongera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Mu buryo bwizewe, agakingirizo kagombye gufungurwa ukoresheje intoki, ukabanza kureba aho gaherereye mu ishashi yarwo, ukayica buhoro utabanje gukoresha ibintu bikakaye bishobora kukangiza. Ibi bituma kaguma kose, kagatanga uburinzi bwagenewe. Mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, Leta y’u Rwanda yashyizeho ubundi buryo bwunganira agakingirizo burimo gukoresha PrEP. Ubu ni uburyo bw’imiti ifatwa mbere y’imibonano mpuzabitsina, igafasha abantu bafite ibyago byo kwandura byinshi nko mu matsinda yihariye. Iyi miti itangwa ku buntu kandi imaze gufasha abantu benshi kwirinda ubwandu. Nubwo hari uburyo bwinshi bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA birimo gukoresha agakingirizo, ubudahemuka no kwifata, inzira yizewe kurusha izindi zose ikomeje kuba ukwifata. Ibi bisaba guhuriza hamwe ubushakashatsi, ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guteza imbere ubuzima bwiza n’imyitwarire iboneye. Mu gusoza, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina si inshingano z’inzego z’ubuzima gusa, ni inshingano za buri muntu. Kumenya gukoresha neza agakingirizo, guhitamo uburyo bwizewe bwo kwirinda no kwifatira imyanzuro ishingiye ku bumenyi ni intambwe ikomeye yo kubungabunga ubuzima n’ejo hazaza h’Igihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize