
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko hagikurikiranwa icyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yarimo wenyine. Ati: “Imodoka y’ikamyo yari ipakiye amakara ikuye muri Tanzaniya yifashishwa mu gukora sima yageze mu Gisakura mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa.” Yakomeje ahamya ko mu gihe umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukurikirana icyaba cyateye impanuka kuko umushoferi yari wenyine mu modoka.















