
Ku wa Gatanu Mutagatifu, Papa Leo XIV yagaruye umuco wari umaze imyaka irenga 30 udakorwa, ayobora isengesho ry’Inzira y’Umusaraba yikoreye umusaraba muri Colosseum. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 30, aho Papa yikoreye umusaraba mu byiciro byose 14 by’Inzira y’Umusaraba, igikorwa cyamaze amasaha agera kuri abiri kandi gisaba imbaraga nyinshi. Uyu muco wari waraherukaga gukorwa na Papa Yohani Pawulo II hagati ya 1980 na 1994, mbere y’uko uhagarara.
Inyubako ya Colosseum, ifite amateka akomeye mu bukirisitu kuva mu 1756, yakomeje gukoreshwa muri iki gikorwa cyo kwibuka ububabare bwa Yezu Kristo n’abakirisitu ba mbere bishwe bazira ukwemera kwabo. Muri uyu mwaka, amasengesho yibanze ku bibazo byugarije Isi birimo intambara, ubukene n’itakara ry’indangagaciro z’ikiremwamuntu. Hanibutswe Mutagatifu Francis w’i Assisi mu kwizihiza imyaka 800 ishize yitabye Imana.
Papa Leo XIV yavuze ko kwikorera umusaraba ari ikimenyetso cyo kwifatanya n’abari mu mibabaro ku Isi, anahamagarira abanyamadini bose gufatanya mu kwimakaza amahoro no gufasha abari mu kaga.














