
Producer Big Deal umwe mu bakora indirimbo z’abahanzi
mu buryo bw'amashusho akaba ari umwe mu bagezweho mu Karere ka Rubavu muri uwo
mwuga, yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira amateka y'u Rwanda by'umwihariko
aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira atazazima kandi ari bo Rwanda
rw'ejo.
Big Deal kandi yasabye urubyiruko gukomeza gushyigikira
ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko ari wo musingi uzageze u Rwanda ku iterambere
rirambye binyuze mu bakiri bato.
Aganira na Umunsi.com yagize ati:” Kuri njye n’'urubyiruko
nsanga muri iki gihe cyo kwibuka by’umwihariko tuba dufite inshingano zo
kurinda amateka yacu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi
mu 1994, aho iva ikagera, no gukomeza
ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko ari twe ahazaza h’Igihugu cyacu”.
Yakomeje agira ati:”Nk’urubyiruko kandi dukwiriye kwiyemeza
kuba urumuri rw’ejo hazaza h’u Rwanda ,
twubaka Igihugu kirangwa n’amahoro, urukundo, n’ubutabera. Twibuke twiyubaka”.
Ubusanzwe nk’uko byagarutsweho na Big Deal , urubyiruko
rusasabwa gufata iya mbere mu gatambaza amakuru avuguruza ay’abapfobya Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse bakitabira ibiganiro kugira ngo babashe
kunguka byinshi kuri yo.
Gutanga ubutumwa kwa Big Deal bigaragaza ko urubyiruko
ruri mu myidagaduro rwatangiye gusobanukirwa n’akamaro kugaragaza ukuri n’ibyiza
biri mu kugaragaza amateka y’u Rwanda uko ari hatabayemo kuyagoreka.
Atanze ubu butumwa mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u
Rwanda bari Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
















