
Rayon Sports WFC yatsinze Muhazi United WFC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22, ihita yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikir...
Rayon Sports WFC yatsinze Muhazi United WFC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22, ihita yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Uyu mukino usoza shampiyona ya 2025/26 wabereye mu Nzove ku Cyumweru tariki 5 Mata 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, n’abandi.
Rayon Sports WFC yari isabwa kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe, ariko yinjiye mu mukino ishaka gutsinda. Yigaragaje mu gukinira hagati mu kibuga no gusatira izamu rya Muhazi United WFC, nubwo mu gice cya mbere abakinnyi bayo bananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse, kirangira ari 0-0.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 62, gitsinzwe na Gikundiro Scholastique wateye ishoti rikomeye ari kure y’izamu, umupira ujya mu rushundura nyuma yo kureba uko umunyezamu yari ahagaze.
Umukino warangiye ari 1-0, bituma Rayon Sports WFC isoza shampiyona ifite amanota 57, ikurikirwa na Police WFC ifite 54, mu gihe Indahangarwa WFC yabaye iya gatatu.
Uretse igikombe, Rayon Sports WFC yahembwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ubwa mbere hatanzwe amafaranga angana gutyo muri iri rushanwa.
Ni umwaka wa kane wikurikiranya iyi kipe y’abagore itwara igikombe cya shampiyona, harimo bitatu byo mu cyiciro cya mbere n’icyo mu cyiciro cya kabiri.
Kuri ubu, Rayon Sports WFC iracyafite amahirwe no mu Gikombe cy’Amahoro, aho iheruka gutsinda Bright Raya WFC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8.














