
Ubusanzwe urukundo ni inzira nziza uri wese aba yifuza gucamo kandi akayigumamo kuko ntawifuza kubabazwa n’uwo yahaye umutima cyangwa azawuha. Urukundo ni ijuru benshi babamo bari ku Isi kuko ariho honyine , ubonera umunezero.
Umugabo
umwe anyuze ku mbuga nkoranyambaga aho UMUNSI.COM twakuye ibitekerezo bye
yaranditse ati:”Amafaranga yose watakaza ku mugore, ukuri ni ‘Ibyo umugore
arebaho gusa ni uwo mwanya”.
“Umugore ntabwo
yita ku mbaraga n’ibitambo watakaje ejo hashize kugira ngo ube ufite ibyo wamuhaye
ubu. Ntabwo yibuka , nta n’ubwo yita ku byo wakoze icyumweru gishize, cyangwa
mu myaka itanu ishize. Icyingenzi kuri we ni uwo mwanya afite n’amarangamutima
ye uwo mwanya”.
“Ushobora
kuba umugabo wa mbere ku Isi ugira urukundo n’amarangamutima kuri we, ukaba
umugabo uhozaho , utanga buri kimwe ukarusha benshi ku Isi. Ushobora kwishyura
ibintu nkenerwa byose mu rugo, ukamugurira impano, ukamuha igihe ndetse n’amahoro
ariko mu isegonda rimwe ibyiyumviro bye bihindutse ,ibintu byose wakoze bihinduka
ubusa nk’aho bitigeze bibaho”.
“Mu maso
ye akubona nk’aho wapfuye nyuma y’imyaka yose mubanye neza, yarangiza akakubaza
uti’ese ubundi wamariye iki?’. Ntabwo arimo kubyivugira ubwe , ahubwo niko
bateye”.
“Abagore
baremye mu buryo bumva babana gusa n’abagabo bafite amafaranga , ubushobozi,
imitungo cyangwa izina rikomeye muri rubanda (Women are driven by
hypergamy), iyo amarangamutima ye ahindutse muri uwo mwanya
arakwigarika. Ayo marangamutima agufitiye kandi arasibama muri we ukavamo wese,
byose bigapfa mu isegonda”.
“Iyi niyo
mpamvu udakwiriye kuzigera wangiza intego zawe, ibyo uteganya kugeraho, cyangwa
ahazaza hawe. Icyingenzi mushimishe kuko nihagira undi mugabo umushimisha muri
uwo mwanya, azamureba nk’uko na we yigeze ku kureba narangiza amubwire ngo ‘Ndagukunda
cyane”.
Uyu mugabo
wanditse ibi , yakomeje agira ati:”Ntuzigere utamba intego zawe ku bw’amarangamutima
y’igihe gito y’umugore, muvandimwe. Rinda ibyo umaze kubaka , iteka. Ibi
nanditse byoherereze mugenzi wawe ukeneye kubyumva”.
Muri
benshi batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bw’uyu mugabo harimo uwitwa
Sitholie wagaragaje ko ‘Iteka abagore ari bo Babara cyane amaherezo kuko ngo
ntawe uba ababwiza ukuri’.
Benshi
cyane hafi ya bose abarenga 284 bari bamaze gutanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
bemezaga ko ibyo uwo mugabo yavuze ari ukuri.
Ese wowe
ubyumva ute ? Reba aho hasi hatangirwa ibitekerezo maze wandike igitekerezo
cyawe , ufashe n’abandi kugira imyumvire itandukanye n’ishobora kuyobya abantu
na cyane ko buri muntu ashobora kuba mubi cyangwa akaba mwiza bitewe n’impamvu
ze bwite? TUGANIRE ! Ufite igitekerezo cyangwa ubuhamya kandi watwandikira
ukabudusangiza kuri nwatsapp 0791859465











