
Umuhanzi Mugisha Benjamin [ The Ben ] na Diamond
Platnumz wo muri Tanzania bagiye kongera guhurira ku rubyiniro rumwe nyuma yo gukorana
indirimbo.
Abo bombi [The Ben na Diamond Platnumz], bamaze kubaka
amazina akomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri muzika muri rusange dore ko
ari bo bafatwa nk’indorerwamo z’abandi bahanzi mu Bihugu byabo.
Simba na Tiger bagiye guhurira mu gitaramo kizwi nka
Comedy Store cyo muri Uganda cyitabirwa cyane n’ababa bashaka kugorora imbavu
kuko ari icy’urwenya.
Ni igitaramo kizaba tariki 05 Gicurasi 2026 mu Mujyi
wa Kampala nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire.

















