
Kigali, 29 Ukwakira 2026 — Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ko kigiye kujya gihemba abantu batanga amakuru afasha mu kugaragaza abiba amazi, mu rwego rwo kurwanya ubu bujura no kurinda umutungo w’amazi.
Nk’uko byatangajwe, umuntu uzatanga amakuru afasha mu kugaragaza uwibye amazi yo gukoresha mu rugo azajya ahabwa ibihembo by’amafaranga ibihumbi 50,000 Frw. Mu gihe amakuru yatanzwe afasha mu kugaragaza ubujura bw’amazi bukorerwa mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, inyubako z’ubucuruzi n’ahandi hakoreshwa amazi mu buryo bw’ubucuruzi, igihembo gishobora kugera ku bihumbi 100,000 Frw.
WASAC yanatangaje ibihano bishya ku bantu bazajya bafatirwa mu bujura bw’amazi. Uwibye amazi yo gukoresha mu rugo azajya acibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ubujura bw’amazi mu bikorwa by’ubworozi, ubuhinzi no ku nyubako zimwe na zimwe zubakwa bushobora guhanishwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bujura bw’amazi bukorerwa mu nyubako z’ubucuruzi, amahoteli, amashuri, ibitaro, ibigo nderabuzima n’inyubako z’amagorofa menshi, ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikindi cyatangajwe ni uko umuntu wafungiwe amazi azajya yishyura amafaranga 20,000 Frw kugira ngo yongere guhabwa serivisi, hakurikijwe amabwiriza mashya yashyizweho n’iki kigo.
Izi ngamba zitezweho gufasha WASAC kurwanya ubujura bw’amazi, kongera imyumvire y’abaturage ku ikoreshwa ryayo mu buryo bwemewe no gushishikariza abantu kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo bitanga serivisi y’amazi.WASAC Rwanda Umurongo utishyurwa 3535.















