Tariki nk’iyi 1946 ni bwo Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami, asiga isengesho ry’amateka.
Sammyart User2026 Ukwakira 284 min gusoma
Sanga:
Tariki ya 27 Ukwakira 1946, Umwami Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu muhango wabereye i Nyanza, asengera igihugu n’abaturage bacyo, agaragaza icyifuzo cy’uko Abanyarwanda bagendera ku mahame y’ubuvandimwe, amahoro, ubutabera n’iterambere.
Uyu muhango wamaze iminsi itatu, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 1946, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Musenyeri Léon Classe n’Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi. Umwami Rudahigwa yari yarabatijwe ku wa 17 Ukwakira 1943, ahabwa amazina ya Karoli Lewoni Petero (Charles Léon Pierre).
Umwami MUTARA III RUDAHIGWA
Mu muhango wo gutura u Rwanda Kristu Umwami, Umwami Mutara III Rudahigwa yarapfukamye asenga, agaragaza ukwemera kwe n’icyo yifuzaga ku gihugu yari ayoboye.
Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiyeho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya. Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka.
Yasabye kandi ko abagabo bagira ubutwari mu bikorwa biteza imbere igihugu, abagore bakagira uruhare mu kukirera no kurera abana, ingo z’Abanyarwanda zigakomera, kandi abaturage bakagira umutima wo gukorera igihugu cyabo.
Aya magambo agaragaza ko isengesho rye ritagarukiraga ku kugaragaza ukwemera kwe gusa, ahubwo ryanibandaga ku myitwarire y’abaturage, inshingano z’abayobozi n’icyerekezo yifuzaga ko igihugu kigenderaho.
Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959 i Bujumbura mu Burundi. Nubwo yitabye Imana, ibikorwa bye n’isengesho ryo gutura u Rwanda Kristu Umwami bikomeza kwibukwa mu mateka y’igihugu no mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Umwamikazi GICANDA
Tariki ya 27 Ukwakira ikomeza kwibutsa Abanyarwanda umuhango wabaye mu 1946, ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangazaga ku mugaragaro isengesho ryo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, ashimangira icyifuzo cy’igihugu kirangwa n’amahoro, ubuvandimwe n’iterambere.