Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro Umuganwa Marie Chantal, yibukije Urubyiruko ko rukwiriye kujya rwitabira ibiganiro bibera hirya no hino mu Gihugu kugira ngo rubashe kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza
y’abaturage mu Karere ka Rutsiro Umuganwa Marie Chantal, yibukije Urubyiruko ko
rukwiriye kujya rwitabira ibiganiro bibera hirya no hino mu Gihugu kugira ngo
rubashe kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro na Umunsi.com Umuganwa , yasabye
urubyiruko gukomeza kwirinda abantu babashuka babashora mu bikorwa bigamije
gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikunze kubera ku mbuga
nkoranyambaga zitandukanye aho n’urubyiruko rwinshi rusigaye rumara igihe
kinini.
Yagize ati:”Ndashishikariza urubyiruko kwitabira
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bibera
hirya no hino no gusura inzibutso bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe
abatutsi”.
Marie Chantal kandi yakomeje asaba urubyiruko kujya rwirinda inyigisho zibiba urwango bahabwa n’abakuze.
Ati:”Kandi
bakirinda ababashuka bakabashora mu bikorwa bigamije gupfobya bikunze gukorerwa
ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakirinda n’inyigisho zibiba urwango bahabwa
n’abakuze”.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
abatutsi mu 1994 iberamo ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi
bahowe uko bavutse , hagatangwa ibiganiro bitandukanye byibanda ku buhamya,
inyigisho z’amateka Jenoside , uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa ndetse
n’uburyo yahagaritswe na RPA yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Mu bihe nk’ibi urubyiruko rusabwa kwitabira ibiganiro kandi rukirinda gukoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rusoma amateka nyayo nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage.















