Umugi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda wabonetsemo umurwayi wa Ebola
INKURU NYAMUKURU

Umugi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda wabonetsemo umurwayi wa Ebola

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 170 byayeho6 min gusoma
Umugi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda wabonetsemo umurwayi wa Ebola

Ihuriro Alliance Fleuve Congo / M23 rigenzura Umugi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryemeje ko uwo mujyi uhana imbibi n’u Rwanda wagaragayemo umurwayi wa Ebola.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, rigaragaza ko nyuma y’uko uwo murwayi abonetse, inzego z’ubuzima n’izishinzwe ibikorwa by’ubutabazi zatangiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo.

Yagize ati: “Hakimenyekana amakuru y’uwo murwayi, ubuyobozi bwa AFC-M23 bwakoranye n’urwego rw’ubuzima n’inzego z’ibanze kugira ngo hakumirwe ikwirakwira. Uwo murwayi yashyizwe mu kato ari kwitabwaho n’abaganga byihariye.”

Yongeyeho ko hari gukorwa ibikorwa byo gushakisha abantu bahuye n’uwo murwayi, ndetse ko abakozi bo mu rwego rw’ubuzima boherejwe mu duce twibasiwe hagamijwe gukaza ingamba z’ubwirinzi.

AFC/M23 yahumurije abaturage ivuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo icyorezo kigenzurwe kandi kidakwirakwira.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imipaka ihuza Akarere ka Rubavu District na Goma yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukurikirana icyorezo cya Ebola. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hakurikiranwe ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Ku wa 15 Gicurasi 2026 ni bwo Ebola yongeye kugaragara mu Ntara ya Ituri muri RDC, hafi y’umupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo, nyuma ikaba yarageze no muri Uganda aho abantu babiri bayanduye umwe agahita apfa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima World Health Organization ryatangaje ko ibi bihugu bituranye biri mu byago byo kwandura kubera ikwirakwira ry’icyorezo, rikaba ryasabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo kugikumira.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Ebola ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi, cyane cyane bitewe n’uko imibare y’abandura ikomeje kwiyongera.

000_36WB2LZ-resized.jpg

Inkuru zerekeye