
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, aho yavuze ko Yampano yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026.
Yampano afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ifatwa rye ryakurikiye ibirego byashyizwe hanze n’umugore we Uwineza Diane uzwi nka Vava, wavuze ko amaze igihe akorerwa ihohoterwa rikomeye n’uyu muhanzi. Mu kiganiro yakoreye ku mbuga nkoranyambaga, Vava yagaragaje amafoto n’amashusho by’ibikomere yavuze ko yatewe na Yampano, harimo gukubitwa, kurumwa izuru ndetse no kugongwa n’imodoka.
Vava yavuze ko ikibazo gikomeye cyabaye ubwo Yampano yamusohoraga mu modoka, agafata moto, nyuma Yampano akabakurikira akabagonga ku bushake.
Mbere yo kwitaba RIB, Yampano na we yasohoye amashusho yiregura avuga ko Vava atigeze amubanira neza ndetse ko yamubereye ikibazo gikomeye mu buzima bwe. Yavuze ko uwo mugore yamukuriyemo inda eshatu mu mwaka umwe kandi ko yahoraga amutera ubwoba ko azamufungisha.
Yampano yanavuze ko hari amakimbirane menshi yari hagati yabo ndetse ko umugore we yajyaga ashyira hanze amabanga y’urugo rwabo.
Ibibazo by’aba bombi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko mu Ugushyingo 2025 hagiye hanze amashusho yabo bwite, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Kugeza ubu, RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Yampano akekwaho.















