
Union Cycliste Internationale yashyikirije Kigali ikirango cya “UCI Bike City” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza 2025 UCI Road World Championships, yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, aho ari bwo bwa mbere yari ibereye ku Mugabane wa Afurika.
Ni ikirango cyatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026 mu Nama Mpuzamahanga ya “UCI Mobility & Bike City” yateraniye i Athens mu Greece. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWACY, Samson Ndayishimiye.
Iki kirango “UCI Bike City” gihabwa imijyi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mitegurire y’iri rushanwa ndetse n’imigenderanire inoze. Gishimangira kandi ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare, ubwikorezi butangiza ibidukikije no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yagaragaje intambwe ikomeye imaze guterwa mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi n’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kwakira amarushanwa ya siporo yo ku rwego mpuzamahanga.
















