
Umunyarwandakazi Uwamahoro Lynda uzwi cyane nka Lynda Ddane, yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imyambarire ye yagaragaje mu gitaramo cyabereye i Kampala.
Ibi byabaye ubwo yari yitabiriye igitaramo cyabereye kuri Lugogo Hockey Grounds, aho yagaragaye yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we, bituma bamwe batangira kumunenga bavuga ko atambaye mu buryo bukwiriye.
Nyuma yo kunengwa cyane, Lynda Ddane yahise asubiza abanenga imyambarire ye, agaragaza ko atazahindura ubuzima bwe ngo ashimishe abandi. Yavuze ko ahitamo kubaho uko abyumva aho kugendera ku bitekerezo by’abandi.
Yagize ati: “Si bose bazabyumva, ariko nakomeza guhitamo imyitwarire kurenza imigaragarire y’inyuma.”
Mugenzi we DJ Viana Indi na we yamushyigikiye, asaba abantu kureka umuco wo guca imanza ku bantu bashingiye ku buryo bambara cyangwa uko bagaragara inyuma.
Si ubwa mbere Lynda Ddane avuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko no mu minsi yashize yigeze kuvuga ko yababajwe n’ibihuha byavugaga ku buzima bwe, harimo n’abigeze kumushinja ibibazo by’uburwayi, ibintu yahakanye yivuye inyuma.
Ifoto/ Imbuga Nkoranyambaga
Umunyarwanda-kazi Lynda yavuze ku bantu banenze imyambarire ye
Ibi byongeye kugaragaza ikibazo cy’imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko hakenewe kubaha uburenganzira bw’umuntu bwo kwihitiramo uko yitwara no kwambara, mu gihe abandi bo bagifite imyumvire itandukanye kuri iyo ngingo.














