Umuraperi Papa Cyangwe yambitse impeta y'urukundo ikizungerezi
INKURU NYAMUKURU

Umuraperi Papa Cyangwe yambitse impeta y'urukundo ikizungerezi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 1016 min gusoma
Umuraperi Papa Cyangwe yambitse impeta y'urukundo ikizungerezi
Sanga:
writer.umunsi.com

Papa Cyangwe yambitse impeta y’urukundo umugore we Christa Tete mu birori byabereye iruhande rw’aho batuye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.

Ni ibirori byabaye mu buryo bwihariye ariko bwiganjemo ibyishimo, aho inshuti n’abo mu muryango wa hafi bari kumwe n’uyu muraperi mu rwego rwo kwizihiza intambwe nshya y’urukundo rwabo.

Uyu muraperi yari amaze igihe agaragaza ko ubuzima bwo kuba umugabo n’umubyeyi bwamuhinduye cyane, haba mu mitekerereze no mu buryo afata inshingano z’umuryango.

Mu Ukwakira 2025, nibwo Papa Cyangwe yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yerekana ku mugaragaro umukunzi we Christa Tete, anatangaza ko babyaranye umwana umwe w’umuhungu.

Papa Cyangwe aherutse kubwira InyaRwanda, ko bahisemo kubana bishingiye ku rukundo, ubwumvikane n’intego bahuriyeho nk’umuryango.

Yagize ati: “Ubukwe ni umuco mwiza kandi ufite agaciro, ariko si cyo kintu cya mbere kuri njye. Ik’ingenzi ni urukundo, kumvikana no kumenya uwo muri kumwe. Ubukwe tuzabukora igihe cyose tuzaba tubonye ubushobozi kandi tubyumva neza.”

Papa Cyangwe yavuze kandi ko kuba umubyeyi byamuhaye inshingano nshya ndetse bituma ahora yitwararika ibyo akora n’ibyo avuga.

Ati: “Narahindutse cyane. Mbere navugaga ibintu byinshi ntatekereje cyane, ariko ubu mbanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo mvuga, cyane cyane nkiri umugabo w’umuryango kandi nkiri umubyeyi.”

Yongeyeho ko umugore we ari umuntu wa mbere umufasha mu muziki we ndetse akanamugira inama ku bikorwa byinshi akora.

Ati: “Ni we mufana wanjye wa mbere. Yumva indirimbo zanjye mbere y’uko zisohoka kandi akampa ibitekerezo bifasha.”

Uyu muraperi yavuze ko kuba afite umuryango byatumye arushaho gukura mu bitekerezo no gushyira imbere ituze n’ejo hazaza h’abamukomokaho.

Ati: “Umugabo ni we maso y’urugo. Bisaba gukora cyane, kwitonda no gufata inshingano. Hari ibintu byinshi ntagikora nk’uko nabikoraga mbere kuko ubu mfite abo ngomba kubaho ndeba.”

Mu myaka ishize, Papa Cyangwe yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nk’umwe mu baraperi bavuga ibintu mu buryo bwisanzuye kandi budaciye ku ruhande, ariko avuga ko ubu ari kugerageza kubaho ubuzima bwubakiye ku nshingano no gutuza kurushaho.

Icyemezo cyo kubana na Christa Tete batarakora ubukwe, ni kimwe mu bigenda bigaragara cyane muri iki gihe haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe mu byamamare bahitamo gushyira imbere urukundo n’ubwumvikane kurusha imihango.

Mu bahanzi mpuzamahanga bagiye bagarukwaho harimo Travis Scott wabanye igihe kinini na Kylie Jenner bakabyarana abana babiri batabanje gukora ubukwe.

Papa Cyangwe avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ukubaka umuryango uhamye no gukomeza guteza imbere impano ye mu buryo buhamye, aho ashimangira ko urukundo rudakwiye gushingira gusa ku mihango, ahubwo ko rugomba kubakirwaho icyizere, kumvikana no kwitangira uwo mukundana.

1778409043834p.a.p.a_c.y.a.n.g.w.e_1778408527773.jpeg

1778409023190p.a.p.a_c.y.a.n.g.w.e_1778408658226.jpeg

1778408989189p.a.p.a_c.y.a.n.g.w.e_1778408527774.jpeg

1778409157183CYS0.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize