Uwahanuriye ibinyoma Bushali yahanuriye na Bruce Melody
INKURU NYAMUKURU

Uwahanuriye ibinyoma Bushali yahanuriye na Bruce Melody

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 44 min gusoma
Uwahanuriye ibinyoma Bushali yahanuriye na Bruce Melody
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukozi w’Imana Prophet Akimu yahanuriye Bruce Melodie ko azaba umuhanzi wa mbere ku Isi ndetse akagira Televiziyo ye bwite i Kigali n’imodoka zizitwa Melodie Transport. Ibi byabaye ubwo bahuriraga mu kiganiro cy’imbonankubone. Ubwo Bruce Melody na Bushali bari bari kuganirira muri icyo kiganiro cyatambutse kuri (TikTok), nibwo uyu mukozi w’Imana yaje ahabasanga.

Ubwo uyu mu rapper yamucaga iryera, yahise atangira kumubaza impamvu yamuhanuriye ibinyoma bisa. Ni nyuma y’uko ku wa kabiri w’icyumweru gishize, uyu mukozi w’Imana yari yahanuriye Bushali ko azakorana indirimbo na Jason Derulo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Bushali yanakomeje amubwira ko yanagerageje kwandikira imeli umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo ariko ko na nubu nta n’akanunu kagaragaza ko azayisubiza.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma yo gusengerwa na Prophet akimu agakizwa, ariko ko atangiye gukemanga iyo mana asenga. Prophet Akim yakomereje kuri Bruce Melody amuhanurira ko azaba umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku Isi hose. Gusa nyuma yo gutambutsa ubu buhanuzi, abenshi bari bari kuri iyi live bahise bibaza niba ari kubikoreshwa n’umwuka cyangwa ari umubiri n’ubufana bumwuzuyemo.

Iyi ntumwa y’Imana nk’uko abyiyita yakomeje avuga ko ari we wa Mbere mu Rwanda ndetse ko abamugirira ishyari bose ntacyo bazamutwara kuko Imana yamuhaye umugisha mwinshi ndetse ntawabasha kuwumuvutsa. Yakomeje anagaragaza ko rwose nubwo ari gukorana n’umuhanzi Diamond Platinum, ariko ko mu minsi iri imbere Diamond azaba ari umwana imbere ya Bruce Melody. Yakomeje avuga ko hagiye kubakwa Televiziyo i Kigali izaba yitwa Melody TV ndetse n’imodoka zizaba zitwa Melody Transport zizajya zitwara abantu.

Bruce Melody yahise abwira abantu bari bari kuri iyo live ko ibyo Akimu amuhanuriye nawe yabiririmbye mu ndirimbo yise ‘Umugisha’. Gusa anavuga ko yizerera mu gukora cyane kurusha ubuhanuzi kandi ko gospel idakwiriye kugereranywa na maji. Yanagiriye inama abantu ababwira ko bakwiriye kujya bizerera mu mirimo y’amaboko yabo aho kwirirwa bicaye ngo bategereje ibyo Imana izaza kubakorera.

Yagize ati “Imana irakora ariko jya ukora cyane” Iyi live yaraye ikorewe kuri tiktok yari yahuriyemo ibyamamare bimenyerewe muri muzika ndetse no mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka godfather, Bruce Melody, Ama g The Black, Gisa cy’inganzo n’abandi. UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 44 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize