
Umunyarwandakazi Uwase Giselle utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubutumwa bwe muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kuba imbarutso yo kugaragaza amateka yaranze u Rwanda no kwifatanya n'abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko hari bamwe mu rubyiruko batekereza ko amateka atari ayabo ndetse ko ntacyo bafite bavuga bikabaviramo kwicecekera.
Mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com Uwase yibutsa urubyiruko yagize ati:"Bavandimwe rubyiruko mucyo twifatanye n'abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana ko ari ukwibuka Twiyubaka kandi twamagana n'abayipfobya ndetse dukomeza no kwamagana ingengabitekerezo".
Uwase Giselle yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwishyiramo ko bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda ashishikariza buri wese gukunda mugenzi we.
Ati:"Duharanire ko bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse n'ahandi ku Isi kuko ari amahano. Twunge ubumwe , dukundane kugira ngo aho bari babashe kuruhukira mu mahoro".
Yakomeje agira ati:"Kubikora gutya , bituma tutabasha kwibagirwa inzirakarengane zazize uko zavutse. Kandi bigaragaza ko tuzirikana uburibwe bagize , ububabare bagize tubabwira ko bitazasubira kandi tuzahora tubibuka".
Giselle asanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amahano Isi yose ikwiriye kwigiraho buri wese agafata ingamba z'uko bitazongera kubaho ukundi.

















