“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin
INKURU NYAMUKURU

“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin

Umunsi com2026 Mutarama 303 min gusoma
“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin
Sanga:
writer.umunsi.com

Indirimbo nshya ya Davis D yasohotse Taliki 25 Mutarama 2026 ni imwe mu ndirimbo ziri gukundwa cyane n’Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga. Ni indirimbo yafatanyije na Ish Kevin nawe umaze kumenyerwa mu njyana ya KinyaTtrap.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi be ndetse n’aba muzika muri rusange aho bigaragarira mu mibare yabamaze kureba dore ko ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa inshuro 286,000.

Muri iyo ndirimbo Davis D mu nyikirizo agira ati:“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’ifi. Ikibabaje cyane kandi wowe ntabyo uzi. Turarenze!

” Iyi ndirimbo “Turarenze ” yasohotse mu gihe muri iyi minsi Davis yatangaje ko uyu mwaka afite imishinga myinshi yo gushyira mu bikorwa ndetse ko azanasubukura ibitaramo byinshi bitandukanye harimo ‘Shine Boy Fest’ yaherukaga kuba muri 2024. Ubwo iki gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cyabaga muri 2024 ku nshuro ya1, Davis D yagikoze ari kumwe n’abahanzi barimo Umunya-Afurika y’Epfo Nasty C ndetse n’Umurundi Drama T . Yari kumwe kandi n’abahanzi bo mu Rwanda nka Lisaa, Diez Dola na Passy Kizito.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe, Davis D yakomoje ku ihangana rimaze iminsi muri Show Biz Nyarwanda by’umwihariko hagati ya Bruce Melody na The Ben avuga ko nta na kimwe riri gufasha mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, agahamya ko abakunzi b’umuziki babikurikira cyane ari uko baba babuze ibindi byo gukurikira. Ati “Nta kintu na kimwe biri gufasha, si nkeka ko biriya ari ibintu bikigezweho kuko ntabwo biri mu kazi. Ihangana rya nyaryo ni uko abantu bahanganisha ibikorwa, usohora indirimbo undi nawe agasohora indi, waba wakoranye na Davido nkakorana na Omah Lay, wakoranye na Burna Boy nanjye nkorana na WizKid, waguze inzu nanjye ndayiguze, waguze Lamborghini nanjye nayiguze, iryo niryo hangana ry’abagabo.

” Gusa nanone Davis ahamya ko igishimishije ari uko bigaragara nk’aho ibyari uguhangana bagiye kubikora nko gufatanya, ndetse ahamya ko ibyo aribyo bikenewe mu iterambere ry’umuziki. Davis D ni umwe mubahanzi bafite ubunararibonye muri muzika Nyarwanda ndetse wagiye agira uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato n’abo bakabasha kugaragaza ubushobozi bwabo muri muzika. UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize