
Nshimiyimana Onesphore, Umuyobozi wa El Classico Beach, Bar na Restaurent ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu na El Classico Apartment, yatanze inama ku bantu bose by'umwihariko urubyiruko, n'abahanzi abasaba gushyira imbaraga mu rwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com , Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West yavuze ko hari abantu bagifite ingangabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko abo bantu bakwiriye kurwanywa kuko ngo muri bo harimo n'abagaragara nk'abadafite gahunda yo guhinduka vuba ari na yo mpamvu asanga hakwiriye ubufatanye by'umwihariko ku bafite ijwi rigera kure barimo n'abahanzi.
Nshimiyimana Onesphore yagize ati:"Twibuke Twiyubaka ndetse twamamaze twamagana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'abayipfobya bose tubamaganire kure. Bahanzi mwibuke ko uruhare rwanyu rukenewe muri ibi bihe".
Kuri we ngo mu bihe nk'ibi, abahanzi bakwiriye gukoresha ijwi ryayo n'impano yabo mu gutanga ubutumwa buhindura benshi dore ko ngo baba banasanzwe bafite abo babwira bakabumva vuba binyuze mu bihangano byabo.
Nshimiyimana Oneshore uzwi nka West mu myidagaduro yo mu Ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu gufasha abahanzi n'abandi banyempano yagaragaje ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zazize uko zavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi".
Mu butumwa umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yagejeje ku banyarwanda n'Abanyamahanga ku wa 07 Mata 2026, yagaragaje ko aho u Rwanda rwavuye ari kure kandi ko rudateze gusubirayo, asezeranya abanyarwanda ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

















