
Mbere yo kwitaba Rwanda Investigation Bureau i Kanombe, Yampano yafashe amashusho asobanura ibyo avuga ko ari intandaro y’amakimbirane hagati ye na Vava, avuga ko yamubereye umuntu mubi, akamwiba, akamuca ku nshuti no ku muryango ndetse ko yanamukuyemo inda eshatu.
Ibi byabaye nyuma y’uko Vava ashyize hanze ibimenyetso avuga ko bigaragaza ihohoterwa rikomeye yakorewe, birimo kurumwa izuru, gukubitwa no kugongwa n’imodoka.
Mu mashusho yafashe mbere yo kujya mu maboko y’inzego z’umutekano, Yampano yavuze ko atigeze agira ubuzima bwiza bwo mu rugo, anashinja Vava kuba yarangije ubuzima bwe.
Yagize ati: “Ntabwo yambereye umugore mwiza. Vava akigera mu buzima bwanjye, bwahise bumera nk’akayunguruzo katobaguritse. Buri kintu cyanjye cyose cyahise kijya ku gasozi.”
Yakomeje avuga ko yamwibye ibintu byo mu rugo, amusuzugura ndetse akamuteranya n’inshuti n’umuryango we. Yavuze kandi ko ababyeyi be batakigeraga iwe kubera amakimbirane yatewe na Vava.
Yampano yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Vava yakuyemo inda eshatu yari yaramuteye, anavuga ko ashobora kuba afite indi nda y’amezi atanu ishobora gukurwamo.
Yagize ati: “Yari yararahiriye kujya kundega no kumfungisha. Mu mwaka umwe gusa yakuyemo inda eshatu, ndetse n’ubu ashobora gukuramo inda y’amezi atanu.”
Yongeyeho ko Vava yamuciye ku babyeyi be, akamuteranya n’inshuti ze ndetse akamushyira mu buzima bw’akaduruvayo.
Nubwo Yampano yavuze ibi byose yiregura, uruhande rwa Vava rukomeje kugaragaza ibimenyetso bivuga ko yakorewe ihohoterwa.
Mu kiganiro cya live cyakozwe na Godfather, Vava yagaragaje amafoto y’ibikomere byuzuye umubiri, igice cy’izuru rye cyashwanyaguritse nyuma yo kurumwa ndetse n’ubutumwa avuga ko Yampano yamwandikiye amutera ubwoba ko azamwica cyangwa yiyahura naramuka amureze.
Yanagaragaje kandi amashusho bivugwa ko agaragaza Yampano ari gukoresha ibiyobyabwenge.
Vava yavuze kandi ko yigeze kugongwa n’imodoka yari itwawe na Yampano ku bushake nyuma yo kumusohora mu modoka bari barimo.















