‎Yamufatanye n'umukozi wo mu rugo! Ibyatumye Zuchu atandukana na Diamond Platnumz byagiye hanze
INKURU NYAMUKURU

‎Yamufatanye n'umukozi wo mu rugo! Ibyatumye Zuchu atandukana na Diamond Platnumz byagiye hanze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 163 min gusoma
‎Yamufatanye n'umukozi wo mu rugo! Ibyatumye Zuchu atandukana na Diamond Platnumz byagiye hanze

Nta gihe kinini gishize , Zuchu atangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz ubundi akajya kwita ku buzima bwe bwite ndetse no ku mpano ye yo kuririmba muri rusange.

Nyuma yo gutangaza ibi ariko ntavuge impamvu nyamukuru yatumye yikure aho yaryamaga benshi batangiye kuzihimba.

‎Ni urukundo bombi bari bamaranyemo imyaka itandatu mu ibanga kuko nta bukwe bweruye bwakozwe cyangwa ngo bajye gusura ababyeyi ku mpande zombi.

‎Nk'uko byatangajwe na Carry Mastory umaze kumenyekana muri Tanzania ngo Zuchu yatandukanye n'umugabo we bapfuye gucana inyuma aho Zuchu yemeza ko ngo yabonye 'message' za Diamond Platnumz n'umukozi wo mu rugo ikinyamakuru cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

‎Carry Mastory avuga ko uwo mukozi wo mu rugo kwa Simba yakunze ku musaba amafaranga maze undi akayamuha atazuyaje ibintu byateje umutima mubi kuri Zuchu na nyuma yo kubona ko hari ibiganiro bagirana.

‎Zuchu kandi ngo yabonye ubutumwa bwa Simba , umukozi wo mu rugo amushimira ku gikorwa cyo mu buriri amubwira ko ngo byari byiza.

‎Nyuma y'aho ayo makuru agiriye hanze , yaba Diamond Platnumz cyangwa Zuchu nta n'umwe wari wagira icyo ayavugaho icyakora ngo biri mu byashenguye umutima wa Zuchu agafata umwanzuro wo kugenda undi na we nta mwinginge.

‎Mu butumwa buheruka Zuchu wamamaye mu ndirimbo nka 'Sukari' n'izindi. N'ubwo ari uko yatangaje kandi Baba Levo uri hafi ya Diamond Platnumz we yari yatangaje ko impamvu Zuchu yari amaze igihe atagaragara hamwe na Diamond ari uko yari arimo kwitegura kubyara ndetse no mu byo Zuchu yavuze ntiyahakanye ko yabyaye.

Zuchu asanzwe ari umuhanzi ufashwa na Diamond Platnumz binyuze muri WCB
Zuchu asanzwe ari umuhanzi ufashwa na Diamond Platnumz binyuze muri WCB

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan  ‎
Imyidagaduro

‎"Guca inyuma uwo mwashakanye biremewe mu gihe umugabo ataguha ibyo wifuza byose" ! Zari Hassan ‎

‎Zari Hassan yatangije ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kwemeza ko umugore aba agomba guca inyuma uwo bashakanye igihe cyose uwo mugabo adatanga ibikenewe byose mu rugo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we
Imyidagaduro

Bamaranye imyaka 10 ! Amagambo y’urukundo Butera Knowless yabwiye umugabo we

Butera Knowless umaranye imyaka 10 n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amagategeko nk’umugore n’umugabo, yamushimiye byimazeyo ku rukundo yamuhaye agaragaza ko yabonye Imana mu byo banyuranyemo byose.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 15 yashize
‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza  ‎
Imyidagaduro

‎Kendall Jenner wakundanye na A$AP Rocky yagarutse ku mubo wabo avuga ko yabuze umugabo mwiza ‎

Kendall Jenner wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akaba yarakanyujijeho na A$AP Rocky umaze kubyarana Gatatu na Rihanna , yatangaje ko kuba batarabanye byaturutse ku kuba Rocky atarifuzaga ko baganira ku byerekeye ahazaza hano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa
Imyidagaduro

‎Tanasha Donna yagize icyo atangaza nyuma y'aho Zuchu na Diamond Platnumz bibarutse umukobwa

Umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba wari umaze igihe uvugwa kubera umwana w'umukobwa Zuchu na Diamond Platnumz baherutse kwibaruka dore ko ari na bamwe basanzwe bazi kurema inkuru zitwikira ibikorwa byabo muri muzika. Inkuru y'umwana banjirijwe n'amagambo yo kwihakana umugabo byanyirarureshwa kuri Zuchu warimo kuribwa n'inda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'
Imyidagaduro

‎Basabye abantu kugabanya amatiku ! Itsinda The Same ryahuje imbaraga na Keyg Lemonde bakorana indirimbo bise 'Weekend'

Itsinda rya The Same na  Keyg Lemonade uri mu bari kuzamuka neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya bise 'Weekend'. Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abantu kugabanya amatiku bakihugiraho ariko banaruhuka.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
‎Diamond Platnumz yahaye Zuchu impano yagera kuri 43,908,450 RWF mu birori byo kwishimira umwana
Imyidagaduro

‎Diamond Platnumz yahaye Zuchu impano yagera kuri 43,908,450 RWF mu birori byo kwishimira umwana

Umuhanzi Diamond Platnumz, Simba, yahaye Zuchu wa mubyariye umwana,agera kuri 43,908,450 RWF nk'igihembo cy'ishimwe ubwo bari mu birori byo kwizihiza umwana wari utari wavuka. Ni ibirori byabaye ku wa 31 Nyakanga 2026.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 6 yashize