
Umuhanzi Yvan Muziki yahuje imbaraga n'umukunzi we Marina bakorana indirimbo bise 'WARABABAYE Never Again' muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimara iminsi 100.
Ni indirimbo kandi irimo ubutumwa buhumuriza u Rwanda n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bose igashimangira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi nk'uko Abanyarwanda bose babivuya.
Muri iyi ndirimbo Marina agaragaza ko icyizere cyavuye mu marira urumuri rukava mu mwijima , agereranya u Rwanda n'igiti cyashibutse.
Aririmba agira ati:"Icyizere cyavuye mu marira urumuri ruva mu mwijima. None ubu u Rwanda ruraganje igiti cyarashibutse. Twahise kubaho , imbabazi ziratubaka".
Muri iyi ndirimbo Marina yakirwa n'umukunzi we Yvan Muziki ndetse n'abandi bari kumwe bagaragara mu mashusho, bakaririmba basubiramo kenshi ngo "Never Again' (Ntibizongera).
Yvan Muziki na we ashimira cyane Inkotanyi zabohoye u Rwanda rwari mu icuraburindi abantu bakicwa bazize uko bavutse.
Marina na Yvan Muziki babimburiye abandi bahanzi mu gukora indirimbo zigaruka ku mateka mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.


















