
Agahenge
United States yari yemeranyijeho na Iran kajemo kidobya vuba cyane, nyuma
y’ibitero Israel yagabye muri Lebanon bigahitana abarenga 250.
Mu
rukerera rwo ku wa 8 Mata 2026, Perezida Donald Trump yatangaje ko impande
zombi zumvikanye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo
kugabanya ubushyamirane.
Mu
masezerano y’aka gahenge, Iran yari yemeye gufungura inzira ya Strait of Hormuz
inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya ku Isi.
Gusa nyuma
y’amasaha make, Iran yatangaje ko yongeye kuyifunga, ivuga ko byatewe n’uko
Israel yarenze ku gahenge igaba ibitero ku mutwe wa Hezbollah uri muri Lebanon.
Ibyo bitero byahitanye abarenga 250 ndetse bikomeretsa abarenga 900, bituma
umwuka mubi wongera kwiyongera mu karere.
Minisitiri
w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko aka gahenge katareba
ibikorwa bya gisirikare igihugu cye gikora kuri Hezbollah, mu gihe Iran yo
ivuga ko ibyo byari mu byari byumvikanyweho.
Visi
Perezida wa United States, J. D. Vance, yavuze ko nubwo Iran yasabye ko Israel
ihagarika ibitero kuri Hezbollah, iyo ngingo itigeze yemezwa mu masezerano ya
nyuma.
Yakomeje
avuga ko niba Iran ishaka gutesha agaciro ibiganiro kubera ibyo, yaba ifashe
icyemezo kitari cyiza.
Ku ruhande
rwa Pakistan, nk’umuhuza, yo yavuze ko Lebanon yagombaga kuba mu bihugu birebwa
n’aka gahenge. Muri iki gihe, mu kigobe cy’Aba-Perse habarizwa ubwato bugera
kuri 500 butegereje kunyura muri Strait of Hormuz, ibintu bishobora kugira
ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli ku rwego rw’Isi.
Nubwo
ibintu byongeye kuzamba hagati ya United States na Iran, hategerejwe ibiganiro
bizabera i Islamabad ku wa 11 Mata 2026, aho intumwa za Amerika zizayoborwa na
J. D. Vance.













