Bimwe mu bintu bitera ababyeyi bashya ubwoba ku bana babo kandi nyamara ari ibintu bisanzwe
Health

Bimwe mu bintu bitera ababyeyi bashya ubwoba ku bana babo kandi nyamara ari ibintu bisanzwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 176 min gusoma
Bimwe mu bintu bitera ababyeyi bashya ubwoba ku bana babo kandi nyamara ari ibintu bisanzwe
Sanga:
writer.umunsi.com
Hari ibyo umuntu utangiye kurera abona ku mwana we akagira ubwoba nyamara ntacyo bitwaye. Ubwo bwoba bukaba bunatuma rimwe na rimwe ashobora guhungabana, Twifashishije inkuru yanditswe na Uw Michou anyuze ku rubuga rwa TikTok, turagaruka kuri ibyo bintu na we wasura konte ye ukamuforowinga ukabasha kujya ukurikirana inkuru zitandukanye ashyiraho.

1. Kuba Umwana yakwitsamura cyane: ‎ Abana b’impinja bagira amazuru mato kandi yoroshye cyane, bityo bakunze kwitsamura kugira ngo basohoremo ivumbi, amata/amashereka. Si buri gihe biba bivuze ko umwana arwaye ibicurane.
‎
‎2. Kuba Umwana yagira itsepfu: ‎Itsepfu ni ibintu bisanzwe cyane ku bana b’impinja kuko diaphragm yabo iba ikiri gukura. Bishobora kuba nyuma yo konsa cyangwa igihe umwana yamize umwuka.
‎
‎3. Gushaka konka buri kanya: ‎Hari igihe umwana ashaka konka inshuro nyinshi cyane, cyane cyane nimugoroba. Ibi ni ibisanzwe kandi bikunze kuba igihe umwana ari gukura cyane. Si ukuvuga ko amashereka yawe adahagije.
‎
‎4. Ahantu horoshye ku mutwe w’umwana (fontanelle): ‎Aho hantu horoshye(hameze nkahatebeyemo imbere) ku mutwe w’umwana ni ibisanzwe kandi bifasha igihe cyo kuvuka no gukura kw’ubwonko. Wowe fata umwana neza gusa, ntugire ubwoba igihe ubibonye.
‎
‎5. Uruhu rw’umwana rumeze nkurwikiraho, rushishuka: Abana benshi b’impinja bakoboka uruhu mu minsi cyangwa ibyumweru bya mbere nyuma yo kuvuka. Uruhu rwabo ruba rwimenyereza ubuzima bwo hanze.
‎
‎6. Gusinzira mu buryo budasanzwe, agenda ahinduranya ibihe byo gusinzira: Ugasanga kumanywa aba Asinziye, nijoro akarara areba, Abana b’impinja bakanguka kenshi kugira ngo bonswe kandi bagasinzira amasaha make make. Ntibaba bazi itandukaniro ry’amanywa n’ijoro.
‎
‎7. Guhinduka kw’umwanda umwana yituma: Umwanda w'umwana ushobora guhindura ibara, uko usa n’inshuro uza bitewe n’iminsi afite cyangwa uko agaburirwa. Umuhondo, icyatsi cyangwa kwituma kenshi byose bishobora kuba ibintu bisanzwe.
‎
‎8. Gushikagurika: ‎Hari igihe umwana aba aryamye ukabona ahise akanguka cyangwa arambuye amaboko cyangwa agakanguka atunguwe yari yasinziye. Ibi byitwa Moro reflex kandi ni ibisanzwe cyane.
‎
‎Si ibintu byose biteye ubwoba biba ari ikibazo gikomeye, ariko igihe cyose hari ikiguhangayikishije cyane, hamagara cyangwa ubaze muganga wawe kugira utekane.

best-baby-products-of-2019.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 14 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 55 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize