Impungenge z’uko Vladimir Putin ashobora kwicwa zishobora murandasi ifungwa igihe kirekire
Hanze

Impungenge z’uko Vladimir Putin ashobora kwicwa zishobora murandasi ifungwa igihe kirekire

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 233 min gusoma
Impungenge z’uko Vladimir Putin ashobora kwicwa zishobora murandasi ifungwa igihe kirekire
Sanga:
writer.umunsi.com

Ihagarikwa rya internet mu Uburusiya ryateye impungenge ko hashobora kuba hari ingamba zikomeye zo kugenzura itumanaho mu buryo budasanzwe, ndetse bamwe batangiye gukeka ko ryaba rifitanye isano n’ubwoba bwa Perezida Vladimir Putin ku mutekano we bwite. Kuva ku wa 5 Werurwe, habanje kugaragara ikibazo cyo kubura internet mu duce tumwe two mu nkengero za Moscow, nyuma bigera no mu mujyi wose. Ibi byatumye imbuga nyinshi zo hanze, porogaramu za taxi n’izo gutanga serivisi zitandukanye zirimo n’iza leta zidashobora gukoreshwa neza.

Uku guhungabana kwaje no kugaragara mu mujyi wa kabiri ukomeye mu Burusiya, Saint Petersburg ku cyumweru taliki 22 werurwe. Mbere, ibiro bya Perezida, Kremlin, byari byasobanuye ko ibi bibazo biterwa n’ingamba zo kwirinda indege zitagira abapilote zo muri Ukraine zishingira ku itumanaho ryo mu kirere. Icyakora, iri hungabana rya internet ryahuriranye n’amakuru yatangajwe n’abanditsi bashyigikiye Kremlin avuga ko umutekano wa Putin wongerewe cyane aho atuye i i Sochi mu mujyi wa Moscow ndetse no muri Kremlin ubwayo.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’inzego z’umutekano w’u Burusiya, yabwiwe umuyoboro wa Telegram witwa INSIDER-T, yavuze ko Putin ashobora kuba ahanganye n’ikibazo cy’umutekano imbere mu gihugu, harimo umugambi wo gushyira uburozi mu mashuka aryamamo cyangwa gushyira igisasu ahantu ashobora kujya. Nubwo ayo makuru ataremezwa, ikinyamakuru cyigenga cyandika mu Kirusiya, Agentsvo, cyatangaje kuri Telegram ko Putin yagabanyije cyane ibikorwa bye byo kwiyereka abaturage nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yiciwe. Khamenei yiciwe mu gitero cy’indege cyagabwe ku rugo rwe i Tehran ku wa 28 Gashyantare, aho bivugwa ko mbere y’icyo gitero, ibikorwa bye byari byarakurikiranwe hifashishijwe kamera zo mu mihanda zari zarinjiriwe.

Iki kinyamakuru cyavuze ko kuva ku wa 9 Werurwe, hashize iminsi icyenda Perezida Putin atagaragara mu ruhame, bikaba ari kimwe mu bihe birebire byabayeho uyu mwaka atagaragara mu ruhame. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko inama nyinshi akora ziri gukorwa hifashishijwe iyakure(online), ndetse amashusho amugaragaza ashobora kuba aba yarafashwe mbere. Andrey Pinchuk, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano wa Leta mu gace ka Donetsk yiyomoye kuri Ukraine, nawe yavuze ko iri fungwa rya internet rifitanye isano n’intambara yo muri Iran.

Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Dmitry Gudkov, yavuze kuri Telegram ko Kremlin yatewe impungenge n’uburyo inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zashoboye gukurikirana Khamenei bakoresheje.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize