
Ingabo za Israel zatangaje ko zagabye ibitero icyarimwe ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, no mu mujyi wa Beirut muri Lebanon, mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2026. Ibi byatangajwe n’igisirikare cya Israel kivuga ko kiri kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare biri muri iyo mijyi yombi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ingabo za Israel zavuze ko zirimo kurasira rimwe ku ntego za gisirikare i Tehran no i Beirut.
Umuvugizi wazo uvuga Icyarabu, Avichay Adraee, yasobanuye ko ari ibitero bikomeye byo mu kirere bigamije gusenya ibikorwa bifatwa nk’ibiteza umutekano muke kuri Israel. Ibi bitero byabaye nyuma y’igihe gito Igisirikare cya Israel (IDF) gisohoye itangazo riburira abaturage batuye mu bice by’amajyepfo ya Beirut no mu midugudu itandukanye, ribakangurira guhunga byihuse. IDF yavuze ko ibitero biri kwibanda ku bigo by’abayobozi n’ahabikwa ibikoresho bya gisirikare by’umutwe wa Hezbollah.
Umutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban umaze igihe ushinjwa gukorana bya hafi na Iran, ibintu Israel ivuga ko bibangamira umutekano wayo. Uko iminsi ishira, amakimbirane hagati ya Israel n’imitwe iyishinja kuba ifite ubufasha bwa Iran akomeje gufata indi ntera, bigatuma impungenge ziyongera ku mutekano w’akarere kose. Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abahitanywe n’ibi bitero cyangwa ingaruka zabyo ku baturage, mu gihe amakuru akomeje gukusanywa n’inzego zitandukanye.
Amahanga akomeje gusaba impande zose kwirinda gukaza umurego w’imirwano no gushaka inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gukumira izindi ngaruka zikomeye zishobora guterwa n’iyongera ry’iyi ntambara.













