Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana
Imyidagaduro

Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana

Admin User2026 Nyakanga 64 min gusoma
Meddy yavuze impamvu amaze igihe adasohora indirimbo n'icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya Imana
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, umaze imyaka 15 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ameze neza ndetse ko umuryango we wagutse.

Yavuze kandi impamvu amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi, icyatumye yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, anateguza imishinga ikomeye irimo igitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yageneye ubutumwa abakunzi be bibazaga aho yari yaragiye, anateguza imishinga myinshi ikomeye avuga ko atigeze akora mu myaka yose amaze mu muziki.

Yagize ati: "Nta ho nagiye. Ahubwo ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyabanje. Nk'uko abantu babizi, inzira yarahindutse kandi yahindutse nziza kurusha mbere. Banyitege, ndi gutegura ibintu byinshi cyane ntigeze nkora mu myaka yose."

Meddy yanatangaje icyatumye ava mu muziki usanzwe (secular music) akinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ashimangira ko yakundaga iby'Imana na mbere hose.


Ngabo Medard  n'umuryango we
Ngabo Medard n'umuryango we

Yagize ati: "Icyahindutse ni njyewe ubwanjye. Ushobora kuririmba indirimbo z'Imana, ariko ntibivuze ko uri umukristo. Icyo gihe nari ntarahinduka, ariko ubu impinduka zabanje kuba muri njye, hanyuma zigaragarira no hanze."

Meddy yakomeje avuga ko yahindutse mu cyerekezo, mu byifuzo, mu mitekerereze no mu myumvire. Yagaragaje kandi ko hari ibintu byinshi abantu batari bamuziho, ariko we yari azi ko bimurimo, byose bikaza guhinduka nyuma yo kuba icyaremwe gishya.

Uyu muhanzi yagarutse ku gikundiro Imana yamwambitse, ashimangira ko atari ukubera imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari Imana yamuhesheje uwo mugisha.

Ku bijyanye n'umushinga w'indirimbo yakoranye na Ed Kenzo yitwa "Gusa", Meddy yavuze ko yakozwe mu buryo bw'amajwi (audio) mu 2019. Ati: "Twayikoze mu 2019. Nari narayibagiwe, hanyuma mbona irasohotse, birantungura cyane. Ndetse mbona ifite na video, gusa ntago nkiri uriya mu bona muri video."

Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru bahugiye mu Gikombe cy'Isi, Meddy yavuze ko akunda Cristiano Ronaldo. Yongeyeho ko mu Rwanda yakundaga abakinnyi barimo Jimmy Gatete na Haruna Niyonzima, ndetse ko mu makipe yo mu Rwanda afana APR FC.

Meddy yanagarutse ku mpamvu adakunda gusohora indirimbo nyinshi cyangwa ngo akore ibitaramo kenshi nk'uko abakunzi be babyifuza agaragazako umuryago uza mbere, ndetse avuga ko abateganyiriza byinshi mu minsi irimbere.

Ati: "Kuba narinjiye mu buzima bwo kuba umubyeyi, umwana akiri muto aba akeneye ko umuba hafi. Ntuba ugomba guhora uzenguruka hirya no hino. Numvaga nshaka kuba iruhande rw'abana banjye igihe bakiri bato, kuko icyo gihe gishira vuba cyane. Ubu bari gukura, bityo ngiye gutangira no kwita ku bindi. Ni yo mpamvu ndi gutegura indirimbo nyinshi cyane, kandi ndi gutegura n'igitaramo."

Meddy yavuze ko ashimira abantu beza bamubaye hafi, bagatuma ahinduka ndetse akamenya Imana. Yanatanze inama akunze gusangiza abandi, cyane cyane abahanzi. Yagize ati: "Imana ni iy'ukuri. Kubyirengagiza ni ikibazo cy’igihe, ukuri nuko uzahura nayo, Icyiza ni uko mwahura ubu, aho guhura na yo ku iherezo."

Yakomeje agira inama abifuza kwinjira mu gakiza, by'umwihariko abahanzi, avuga ko yiteguye kubafasha gukomeza uwo murongo. Yanashishikarije abifuza gukurikira iyo nzira ariko bagahura n'imbogamizi kudacika intege.



Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 7

Inkuru zishyashya

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 18 yashize
Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Imikino

Amavubi U-17 yageze muri 1/2 cya CECAFA QUALFIERS mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.

Amavubi U-17 nyuma yo Gutsinda Sudan U-17 yabonye itike ya 1/2 aho ifite amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy'afurika kabatarengeje imyaka 17 kizabera muri Marocco 2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Football:  ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA
Imikino

Football: ETINCELLES FC YABONYE UMUFATANYABIKORWA MUSHYA

Étincelles FC yamaze Kubona umufatanyabikorwa izakorana nawe uje wiyongera ku Karere ka Rubavu.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 4 yashize