Menya ibintu 11 bitangaje n'akamaro k'inyanya ku ruhu, ku musatsi no ku buzima bwawe
Health

Menya ibintu 11 bitangaje n'akamaro k'inyanya ku ruhu, ku musatsi no ku buzima bwawe

Admin User2026 Gicurasi 2321 min gusoma
Menya ibintu 11 bitangaje n'akamaro k'inyanya ku ruhu, ku musatsi no ku buzima bwawe
Sanga:
writer.umunsi.com

Abantu bakunda gukoresha inyanya cyane ko zibahereza ubushobozi bwo kuba bakwirinda indwara zitandukanye zirimo indwara ya Kanseri, Diyabete ndetse n’indwara y’umutima.

Ubushakashatsi bwiswe 'Solanum lycopersicum' bwasanze inyanya iyo zihinzwe ahantu runaka zizana ikirere cyiza, ndetse zigafasha n’abahaturiye kutagira ibiro byinshi cyangwa ngo barware indwara y‘umuvuduko w’amaraso. Inyanya burya zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intumbero wifitemo. Zifasha abagore batwite kugira ubuzima bwiza ndetse no kubyara neza.

TUREBERE HAMWE AKANDI KAMARO K'INYANYA

  1. ZIFASHA MU KWIRINDA INDWARA YA KANSERI

Binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘American Institute For Cancer Research’ ngo mu nyanya habamo ‘lycopene’ isanzwe iba no mu mbuto zitandukanye ikifashishwa mu kurwanya Kanseri iyo ariyo yose mu mubiri w’umuntu. Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bugaragaza ko umuntu ukoresha inyanya ubusanzwe aca ukubiri n’indwara zinyuranye kimwe na Prostate ikunda kwibasira abagabo.

  1. ZIFASHA MU KUGABANYA UMUVUDUKO W’AMARASO

Iyi lycopene igaragara mu nyanya ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Inyanya zikungahaye kuri Potassium nayo izwiho kugabanya umuvuduko w’amaraso. Potassium igabanya Sodium ziba mu mubiri bivuze ko ingano ya Potassium wakoresheje ari nayo ngano ya Sodium watakaje uri kwihagarika. American Heart Association igaragaza ko ku bantu bakuru byibura ku munsi bagafashe Potassium ingana na mg 4,700 itagomba kurenga kuko iyo ibaye nyinshi yangiza impyiko.

Mu gihugu cya Isiraheli ho inyanya zikoreshwa kwa muganga mu kuvura abarwayi bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Zikungahaye kuri Vitamini C nayo yifashishwa n’abafite umuvuduko w’amaraso.

p04w46sp-782611583047766.jpg

  1. ZIFASHISHWA N’UMUNTU USHAKA GUTAKAZA IBIRO

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashinwa bwagaragaje ko inyanya zifashishwa n’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ibiro byinshi,…

  1. ZIFASHA URUHU KUMERA NEZA NO KUGIRA UMUSATSI MWIZA

Inyanya ni ikiribwa cyiza cyane kuko cyifitemo umuti ukomeye. Zifasha mu kwirinda ubusembwa bw’uruhu burimo: ibiheri, gukanyarara k'uruhu,… ndetse burya zifasha uwaziriye kuba yakwishimirwa n’uwo bari kuganira kuko zigabanya ingano y’amavuta agaragara mu maso.

Icyo usabwa gukora ni ukuvanga umutobe w’inyanya ubwazo na concombre, hanyuma ukajya usiga mu maso hawe uko umaze gukaraba. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inyanya birinda uruhu guhungabanywa n’izuba.

1111111111111-4892251583047091-3466321583056465.jpg

  1. INYANYA NI NZIZA MU GIHE CYO GUTWITA KU BAGORE

Ubundi Vitamin C ni yo abagore bakenera cyane iyo bageze mu gihe cyo gutwita kugira ngo bagire ubuzima bwiza kimwe n'ubw’abana baba batwite. Inyanya burya zifasha mu kuremwa kw’amagufa, amenyo n’ibijigo. Iyi Vitamin C igaragara mu itomati ifasha kwinjiza Iron nayo ikenerwa cyane n’abagore batwite.

pregnancy-1-9239061583047091.jpg

  1. ZIGABANYA INGARUKA ZO KUNYWA ITABI

Kunywa itabi bigabanya ingano ya Vitamin C mu mubiri w’urinywa. Iyo rero ukoresha inyanya birafasha cyane ubutandukanye n'utazirya nubwo uba umeze nk’umuntu uvomera mu gitete. Ni nziza ku banywi b’itabi.

Tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyitwa “National Institutes Of Health” cyemeje ko niba abantu batanywa itabi bagomba byibura gufata mg 75 kuri 90 za Vitamin C ni ukuvuga ko abanywa itabi bo bagomba kurenzaho mg 35. G100 z’inyanya ziba zifitemo byibura 13.7mg bya Vitamin C.

22smoking-superjumbo-6436871583047090.jpg

  1. ZIFASHA MU ISHYIRWA MU BIKORWA BY’INTEGO ZAWE (VISION)

Zikungahaye kuri Vitamin A nk’uko twabibonye hejuru. Iyi Vitamin A ifasha mu kongerera amaso ubushobozi. Ikora neza ry’amaso yawe burya biva kuri Vitamin A wifitemo kuko uramutse utayifite wahuma burundu ibyo rero bigatuma dufata itomate nk’imwe mu ntwaro ikomeye mu kugera ku ntego zacu.

Nk’uko twabibonye lycopene nayo igira ingaruka nziza ku maso. Copper dusanga mu nyanya nayo ifatanya na Vitamin C bigatanga ubudahangarwa bw’amaso yacu.

  1. ZIFASHA MU KURWANYA INDWARA YA DIABETE

American Diabetes Association yemeje ko inyanya zifasha cyane abarwayi ba Diabetes binyuze muri Vitamin C na E zibamo.

tomato-for-face-8129821583048487.jpg

  1. KUNYWA UMUTOBE W’INYANYA BITUMA WIHAGARIKA NEZA NTABURIBWE KU BO BIBAHO

  2. ZIKOMEZA AMAGUFA

Nk’uko bigaragazwa na Daily Telegraph, ngo gufata ikirahuri cy’umutobe w’inyanya ku munsi bishobora gutuma amagufa yawe akomera cyane binyuze muri Vitamin K na Vitamin D dusanga mu nyanya.

  1. ZONGERERA UBUSHOBOZI INTANGA NGABO

NI GUTE WASHYIRA INYANYA MU BYO KURYA BYAWE?

Ese ukunda umureti? Niba igisubizo cyawe ari yego, uyu munsi ntuwuteke udashyizemo n’inyanya.

• Isosi ni nziza ku meza. Ushobora kwitegurira isosi y’inyanya gusa nta kindi uvanzemo.

• Ushobora kwitegurira Salsa yawe ukoresheje inyanya.

• Ushobora kuzongera no muri salad yawe nabyo bijya biba byiza.

SRC: www.stylecraze.com

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 15 zashize
Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 56 zashize
VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026
Imikino

VolleyBall: Kirehe VC , APR VC , REG VC na Police VC zageze muri 1/2 muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026

Kirehe VC,APR VC ,REG VC , Police VC zageze muri 1/2. Ese hagati yaya makipe n'izihe zirara zigeze ku mukino wa nyuma wa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026?

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editoriminsi 1 yashize