Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi
Hanze

Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 74 min gusoma
Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu Buyapani, hafunguwe akabari gafite igitekerezo kidasanzwe cyo gutanga ibinyobwa ku muntu wese uri gutekereza kureka akazi ke kandi ku buntu. Aka kabari ubu kari gufatwa nk’ahantu hafasha abantu bari mu rujijo ku cyerekezo cy’imirimo yabo. Muri aka kabari, abantu bashobora kuganira, gusangira ibitekerezo no kubona inama z’icyo bakora ku cyerekezo cy’ubuzima bwabo. Aka kabari kitwa Tenshoku Sodan Bar, kakaba gaherereye hafi y’aho gari ya moshi zihurira mu mujyi wa Yokohama. Iyo winjiyemuri aka kabari bwa mbere, ushobora gutekereza ko ari akabari gasanzwe, ariko mu by’ukuri, ni nk’ikigo ngishwanama ku guhindura akazi cyashyizwemo akabari. Mu rurimi rw’Ikiyapani, Tenshoku Sodan Bar bisobanura Akabari Gatanga Inama ku Guhindura Akazi. Abashinze aka kabari bavuga ko bagamije gufasha abantu bari hagati yo gukunda akazi kabo no kukanga bikabije. Ni abantu baba batishimiye akazi bakora, ariko na none bataragera ku rwego rwo gufata icyemezo cyo kwegura burundu. Ikidasanzwe kurushaho ni uko abakorera muri aka kabari bose ari abajyanama b’umwuga ari bo bita career counselors mu cyongereza. Bose bakorera ikigo cy’Abayapani gishinzwe gushakira abantu akazi cyitwa LIA. Icyakora, bo bavuga ko batashinze aka kabari bagamije gusimbura ibigo bishakira abantu akazi, ahubwo ko bashakaga gushyiraho ahantu hatandukanye n’utubari dusanzwe ndetse n’ibigo bishakira abantu utuzi. Aha ni ahantu abantu bashobora kwirekura bakaganira ku bibazo by’akazi, bagasangira ibitekerezo, ndetse hakaba hakubakwa n’imikoranire mishya ku bahahuriye, ariko ibyo bigakorwa batari ku gitutu cyo guhita bashakisha akazi gashyashya ako kanya. Nk’uko abakozi babivuga, hafi mirongo itandatu ku ijana (60%) by’abasura aka kabari bavuga ko baba bataritegura kwegura, ariko ko bashaka kuganira no gutekereza ku cyerekezo cy’akazi kabo. Abasura Tenshoku Sodan Bar bashyiriweho uburyo bwo kuba bashobora gufata umwanya wihariye wo kuganira umwe ku wundi n’umwe mu bakozi b’aka kabari, bagahabwa inama mu ibanga. Ntibasabwa kuzana ibyangombwa by’akazi bakora cyangwa kuba bagomba kuba bafite gahunda y’icyo bazakurikizaho nyuma yo kwegura ku kazi bari basanzwemo. Bashobora gusa kuvuga ku byo bakunda n’ibyo batishimira mu kazi kabo hanyuma hagaherwaho bagirwa inama. Abasura aka kabari bavuga ko kimwe mu bintu bitangaje babonye ari ubwigenge no kutabogama biba muri aka kabari. Bakomeza bavuga ko mu buzima busanzwe abantu benshi bagira inama abandi hagamijwe inyungu z’ama faranga ariko ko muri aka kabari ho, nta nyungu zihutirwa zihagaragara ari nabyo bituma inama zihatangirwa ziba zitabogamye. Nubwo rimwe na rimwe bishoboka ko umwe mu bajyanama cyangwa abasura aka kabari yaba afite amakuru y’akazi keza gashobora kuboneka ako kanya, abashinze aka kabari bavuga ko icy’ingenzi ari ugushyiraho ahantu hatari igitutu, ahantu hatuma abantu batekereza neza ku mahirwe mashya bashobora gukurikira. Kandi n’iyo nta kazi kaba kabonetse, nibura umuntu aba yabonye aho asohokera agashira agahinda n’imihangayiko byo ku akazi kandi akanywa ikinyobwa ku buntu. Iki gitekerezo cyihariye cyatumye Tenshoku Sodan Bar haba ahantu hadasanzwe mu Buyapani, kandi hagaragaza uburyo bushya bwo gufasha abantu guhangana n’ibibazo by’akazi n’ibyo mu mutwe muri iyi myaka ya none aho usanga umubare munini w’abatuye isi bafite ibyo bibazo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 46 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize