Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika
Hanze

Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye kuri Venezuela ari isomo rikomeye ku Banyafurika, ribibutsa akamaro ko kwishyira hamwe no gushyira imbere umutekano w’umugabane wa Afurika mu buryo bufatika. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Daily Monitor. Ubwo yabazwaga ku masomo yavuye mu byabaye kuri Venezuela, Perezida Museveni yasobanuye ko Abanyafurika muri rusange bakwiye kubyigiraho, cyane cyane mu gufatanya no kwishyira hamwe, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati iyo ubufatanye bushyizwe imbere, byafasha kubaka ubushobozi bwo kwirinda ibitero bagabwaho, ibyo ari byo byose. Perezida Museveni yakomeje avuga ko ibyabaye kuri Venezuela bigaragaza icyuho Afurika igifite mu bijyanye n’umutekano, cyane ko Amerika yagabye igitero ikoresheje inzira zitandukanye zirimo izo mu mazi, ku butaka no mu kirere. Yagize ati, “Mushobora kumva icyuho ndi kubabwira uyu munsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba igitero cyo ku butaka, mu mazi no mu kirere, nyamara Abanyamerika y’Epfo nta bushobozi bufatika bwo kurwanira mu mazi bafite. ” Yagaragaje ko ibi bisaba ubufatanye bukomeye kugira ngo hubakwe ubushobozi buhagije bwo kwirindira umutekano, anongeraho ko Afurika ikwiye kubyigiraho by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite imiterere itandukanye. Yagize ati, “Ni yo mpamvu mvuga nti kuki mutabona ko dukwiye kwishyira hamwe?

Nka Uganda se yakubaka ite ingabo zirwanira mu nyanja kandi nta nyanja dufite? Imiterere ya politiki muri Afurika ntishyize mu gaciro na gato. Hari ibihugu bidakora ku nyanja bikadindira mu bukungu bwabyo ariko no mu kwirindira umutekano.

Dusa n’abafungiranye kuko mba nibaza uko nabigenza ngo nohereze umusaruro mu mahanga. ” Perezida Museveni yanavuze kandi ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ibyo muri Afurika, biri mu bizakomeza kwibasirwa n’ibihugu bikomeye mu gihe bidafatanyije mu kubaka igisirikare gikomeye kirwanira mu bice byose, ku buryo cyabasha guhangana n’ibitero bitandukanye. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2025, ni bwo Amerika yagabye ibitero mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, aho Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafatiwe bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byabaye isomo rikomeye Perezida Museveni asanga Abanyafurika bakwiye kuzirikanaho, cyane mu rwego rwo kongera ubufatanye no guharanira umutekano w’umugabane wabo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize