Ni Iki Kihishe Inyuma Y’Inyigisho Ya Purgatoire Yigishwa Na Kiliziya Gatolika?
Iyobokamana

Ni Iki Kihishe Inyuma Y’Inyigisho Ya Purgatoire Yigishwa Na Kiliziya Gatolika?

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 613 min gusoma
Ni Iki Kihishe Inyuma Y’Inyigisho Ya Purgatoire Yigishwa Na Kiliziya Gatolika?
Sanga:
writer.umunsi.com
Gupfa abantu benshi babifata nk’ibintu bisanzwe. Mu bihugu bikunda kubamo imitwe y’iterabwoba, usanga abantu bapfa kenshi, yewe ugasanga abaturage babyo basa n’abamenyereye ko ari uko bigomba kugenda, nubwo ntawumenyera ikibi. Gusa koko urupfu ni kimwe mu bintu bigomba kuba mu buzima bw’ikiremwa muntu. Soma iyi nkuru icukumbuye yanditswe n'umunyamakuru wa UMUNSI.COM Kubwimana Samson urameyna byinshi utari uzi. Ni ibintu bizwi ko ikiremwa cyose kigomba kuvuka, kigakura hanyuma bikarangira gipfuye. Gusa ku muntu, iyo bigeze ku rupfu biba bitandukanye n’ibindi biremwa kuko umuntu agira roho. Aha rero ni ho bamwe bahera bavuga ko gupfa ari ikintu kidasanzwe kandi ko ari cyo kintu kibi kiruta ibindi mu buzima bwa muntu. Gusa iyo bigeze ku banyamadini, babifata mu buryo bwihariye kandi butandukanye n’abandi bantu. Amadini menshi agenda agira imyemerere itandukanye ku ngingo yo gupfa ndetse n’aho umuntu ajya nyuma y’ubu buzima tubamo hano ku isi. Iyo umuntu yitabye Imana, nk’uko abenshi babivuga, hari bamwe bajya ku mavi bagatakambira Imana ngo ifashe ababo bapfuye mu rugendo rutoroshye rusa no kwinjira mu itanura ryaka umuriro baba bagiye gukurikizaho. Gusa ugasanga hari n’abandi ahubwo batakambira bamwe mu bantu bapfuye kugira ngo babasabire ku Mana maze na yo ibafashe mu buzima barimo mu isi y’abazima. Ibi usanga byamaganirwa n’abandi banyamadini batandukanye kuko bo bemeza ko umuntu iyo avuye mu buzima nta bubasha na buke abo mu isi bamugiraho, ndetse ko na we nta na buke ashobora kubagiraho. Gusa mu bemera ko hari ahandi roho zihita zijyanwa nyuma yo gusezera ubuzima bwaha ku isi, abenshi bahuriza ku ijambo Purgatoire cyangwa se Purgatory. Muri iki cyegeranyo turaza kwifashisha inyandiko z’abantu batandukanye bagiye bavuga kuri iyi ngingo, gusa turaza kwibanda ku gitabo cy’umupadiri w’Umufaransa witwa Abbé Berlioux yise 'Un mois avec les âmes du purgatoire'. Turareba byinshi yagiye akivugamo. Turareba icyo 'purgatoire' ari cyo dushingiye ku kwemera kwa Kiliziya Gatolika, turebere hamwe ibihabera, turebe imibereho ya roho zibayo, yewe tunarebe gihamya zigaragaza ko ishobora kuba itanabaho. Ubundi ijambo Purgatoire cyangwa se Purgatory ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini. Rikomoka ku ijambo Purgatorium, na byo bikaba biva ku rindi jambo Purgare, bikaba bivuga gusukura cyangwa ikintu gisukuye. Ukwemera kwa Kiliziya Gatolika kugaragaza ko Purgatory ari ahantu h’imibabaro iteye ubwoba. Hakaba aho roho zezerezwa, nk’uko igisobanuro cy’ijambo Purgatory kibisobanura. Aha ngo ni ho Imana yuzuriza ubutabera bwayo. Roho ziba ziri gusukurirwa muri purgatory ni roho ziba zigifite inenge cyangwa ubusembwa butatuma zinjira mu Ngoma y’ijuru, nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 21:27 aho hagira hati: “Ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo Murwa, kimwe n’umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama.” Abantu benshi bagereranya Purgatory nk’ikuzimu mu muriro utazima, abandi bakavuga ko ahubwo hashobora kuba ari mu ijuru, ariko si ko bimeze habe na gake. Si mu ijuru kuko nta roho ishobora gukandagira mu ijuru igifite inenge, nubwo yaba ari nto. Kandi roho ziri muri purgatory ziba zigifite inenge. Ariko kandi ngo si mu muriro utazima kuko roho zawugezemo zo ntiziba zinashobora kuwuvanwamo, kandi aha muri purgatory ngo hagaragara roho nyinshi zibabarirwa zikajya mu ijuru. Gusa ngo icyo purgatory ihuriyeho n’umuriro utazima ni ubukana ndetse n’uburemere bw’ibihano bikakaye biba aha hombi, byiganjemo umuriro w’indengakamere ubwonko bwa muntu butabasha kwiyumvisha. Gusa nanone icyo bitaniyeho ni uko ngo purgatory izavaho ku munsi w’imperuka. Ariko se ubundi purgatory ibaho? Ese Kiliziya Gatolika ishingira ku ki yemeza ko purgatory ibaho? Reka twifashishe cya gitabo cyitwa Un mois avec les âmes du purgatoire cya Padiri Abbé Berlioux, aho agaragaza ko purgatory ari rimwe mu mahame akomeye cyane kandi ngenderwaho y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Kuyihakana bikaba ari bimwe mu byatuma umuntu anacibwa burundu muri Kiliziya Gatolika. Mu guhamya ko purgatory ibaho, hagaragazwa ingero zitandukanye zo muri Bibiliya. Aha ngira ngo uramutse ufite Bibiliya yawe, wayibumbura tukagendana maze tugasoma muri Matayo 5:25–26, haragira hati: “Jya wiyunga n’uwo mwangana igihe mukiri kumwe mu nzira, kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza nawe akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.” Mutagatifu Agustini ni we wavuze ko uwo mucamanza uvugwa ari Imana ubwayo kuko yanga icyaha, Yezu akaba ari we uzacira imanza abazima n’abapfuye. Naho uburoko bwavuzwe muri uriya murongo bukaba ari purgatory aho abayinjiramo bayisohokamo ari uko bamaze gusukurwa bihuje n’ubutabera bw’Imana. Kiliziya Gatolika isobanura ko ari yo mpamvu isabira misa buri munsi roho ziri muri purgatory, yewe ikanahamagarira abayoboke bayo gusabira ababo baba baravuye muri iyi si babinyujije mu bikorwa byo kwibabaza, amasengesho ndetse no kubasabira za misa kugira ngo babohorwe. Kiliziya kandi ivuga ko ari na yo mpamvu habaho umunsi ngarukamwaka wahariwe gusabira abapfuye, uba buri mwaka tariki ya 2/11. Mu gitabo twakomeje kwifashisha cya Padiri Abbé Berlioux, hagaragaramo uburyo roho ikimara kugera muri purgatory ihura n’ububabare buteye ubwoba biciye mu muriro utwika bikaze, kandi ubwenge bwa muntu bukaba budapfa kubyiyumvisha kuko uwo muriro ngo ntaho uhuriye n’uwo dusanzwe tubona ku isi. Uyu muriro ngo utwika umuntu mu buryo bwose, ukabasha kugera mu mbamutima, mu bwenge, mu mateka ndetse no mu byiyumviro; mbese ngo nta mwanya w’ubumuntu utagerwaho n’uwo muriro. Uyu muriro kandi ngo ntibikwiye na gato ko ugereranywa n’uwo tubona hano ku isi, kuko ngo uwo ku isi ari impano y’ubuntu bw’Imana naho uwo muri purgatory ukaba ari igikoresho cy’ubutabera bwayo. Mutagatifu Agustini we yakunze gusobanura ko igishyito cy’umuriro watwikaga abahowe Imana hano ku isi ari nk’igicucu cy’uwo muri purgatory. Mu ngero nyinshi zitandukanye ziri muri kiriya gitabo zigaragaza uburyo roho yageze muri purgatory iba ibayeho, harimo urw’umutagatifu witwa Stanislas Kostka, aho ngo yigeze kugendererwa na roho yo muri purgatory ifubitswe indimi z’umuriro kandi itaka cyane. Stanislas yayibajije niba hari aho uwo muriro wayitwikaga waba uhuriye n’usanzwe ugaragara hano ku isi. Iyo roho yamubwiye ukuri imubwira ko uwo ku isi ari nk’akayaga gahehereye cyane ugereranyije n’uwo muri purgatory. Stanislas wari uri mu nzira zo kwiyegurira Imana ntiyanyuzwe, ni bwo yahise asaba iyo roho kumwumvisha uko bimeze kugira ngo asobanukirwe neza. Iyo roho ngo yahise imushyiraho igitonyanga cy’ibyuya yari iri kuva. Ako kanya Stanislas yahise agwa igihumura. Aho agaruriye ubwenge, yatekerereje bagenzi be ibyamubayeho hanyuma batangira kwibabaza no kwihana ibyaha byabo. Stanislas yamaze umwaka wose akibababazwa na cya gitonyanga cyari cyamuguyeho, ndetse nyuma aza no guhita yitaba Imana. Si urwo rugero gusa ruri muri iki gitabo kuko hagaragaramo n’inkuru y’umupadiri witwaga Ferdinand, wakomokaga i Castille, aho yagarukaga ku byabaye mu muryango w’Abadominikani bahitwa Zamora mu gihugu cya Espagne. Iyi nkuru igaruka kuri umwe mu Badominikani wakoreraga ubutumwa muri kariya gace. Akaba yari afite inshuti ye, ikaba umupadiri w’Umufransisikani. Aba bombi ngo bakundaga kuganira kenshi ku mayobera abaho nyuma y’urupfu ndetse banasezerana ko nta we uzigera yibagirwa undi. Nyuma y’igihe, wa mupadiri w’Umufransisikani yaje kwitaba Imana mbere. Akimara gupfa yahise abonekera mu mgenzi we amubwira ko agifite igihe cy’ibibabazo kirekire kuko hari ibyaha byinshi byoroheje atari yaricujije uko bikwiye akiri mu isi. Mu buryo bwo gushishikariza mugenzi we gusenga cyane no kumusabira, yamweretse indimi z’umuriro zamutwikaga amubwira ko nta na kimwe ku isi umuntu akwiye kugereranya n’ubwo bubabare. Mu buryo bwo kugira ngo amwereke ikimenyetso gifatika, yahise ashyira ikiganza cye ku meza, ako kanya gihita cyiyinjiramo kirayatwika. Kugeza na n’ubu ngo ayo meza yahuye n’umuriro wo muri purgatory aracyabitse i Zamora mu ntara ya León muri Espagne. Mu nyigisho nyinshi, Kiliziya Gatolika igaragaza ko umuntu iyo yarangije kuva muri ubu buzima, roho ye nta kintu iba ikibasha kwikorera cyangwa kwisabira. Ngo nta kintu na kimwe izo roho ziba zishobora gukora kugira ngo zigabanyirizwe ibihano byazo, haba kwicisha bugufi, kwakira ugushaka kw’Imana na mpaka cyangwa kuyikunda. Byose ngo ntacyo bigabanya ku bubabare zibamo. Nubwo Kiliziya Gatolika igaragaza ko purgatory ibaho kandi ari ingenzi ku buzima bwa roho, ndetse ko abantu bakwiye gusabira roho ziba ziriyo kuko bizifasha kubohoka, ayandi madini amwe n’amwe afite ukwemera gutandukanye n’uku nguku. Ahamya ko ibi atari byo, ndetse akongeraho ko ari ibitekerezo bitari byo kandi bitagakwiye no gutegwa amatwi. Yewe hari n’abandi batanatinya kuvuga ko Kiliziya Gatolika ibikoresha mu buryo bwo kuyobora abantu bitayigoye, ariko ko mu by’ukuri ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ibi iyo babisobanura nabo bagaragaza ko kuba Kiliziya ifite ubutunzi bwinshi ndengakamere kurusha ibihugu byinshi hano ku isi, ngo akenshi iba yabukomoye mu nyigisho zimeze gutya kuko akenshi basaba amafaranga mbere yo kubikorera umuyoboke wabo. Nko kugira ngo umuntu bamusabire misa, hari amafaranga umukirisitu ushaka misa agomba kwishyura mbere y’uko misa yasabye yemerwa. Gusa Kiliziya Gatolika yo ntiyemeranya n’abavuga ibi kuko ngo ayo mafaranga ntanubwo aba ahwanyije agaciro n’igikorwa kiba kigiye gukorerwa uwitabye Imana. Mu nyandiko zitandukanye z’amadini yaba iya Yehova nandi atandukanye, bagaragazamo ko kwizera amaraso ya Yesu ari byo byezaho umuntu ibyaha. Bemeza ko kwezwa ibyaha bidaterwa no kumara igihe runaka muri purgatory. Na bo bagenda bagaragaza imirongo itandukanye yo muri Bibiliya isobanura ibi neza. Nko mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Yohani 1:7, haragira hati: “Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyaha cyose.” Hari n’indi mirongo myinshi yo muri Bibiliya Ntagatifu igaragaza ko kwizera amaraso ya Yesu ari yo nzira imwe rukumbi yo gukira ibyaha. Ibi wabireba neza mu gitabo cy’Ibyahishuwe 1:5 cyangwa mu Ivanjili ya Matayo 20:28. Abagiriki ba kera bemeraga ko habaho purgatoire. Clément d’Alexandrie, wari umuhanga muri filozofiya y’Abagiriki, yemeje ko abapfuye bashoboraga kwezwaho ibyaha binyuze ku muriro usukura. Icyakora, hari igitabo cy’amateka y’inyigisho za gikristo (The History of Christian Doctrines) cyavuze ko Papa Grégoire Mukuru ari we watsindagirije inyigisho y’umuriro wo muri purgatoire, akavuga ko ari inyigisho idashidikanywaho. Abatemeranya na Kiliziya Gatolika kuri purgatory bakunze kwifashisha kiriya gitabo aho harimo ko Grégoire, wabaye papa kuva mu mwaka wa 590 kugeza mu wa 604, “yakunze kuvugwaho ko ari we wahimbye purgatoire.” Ikindi kandi, ngo kuba ijambo purgatory nta hantu na hamwe rigaragara muri Bibiliya, ngo ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko iyi nyigisho ya purgatory ishingiye ku migenzo cyane kurenza uko ishingiye ku Byanditswe Byera (ibi wabibona mu gitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia, verisiyo ya kabiri, ku ipaji ya 825). Kiliziya Gatolika yasobanuye inyigisho ya purgatoire mu nama y’abasenyeri yabereye i Lyons mu mwaka wi 1274 no mu yabereye i Florence mu 1439, ndetse iza kuyishimangira mu Nama y’Abasenyeri yabereye i Trente mu mwaka wi 1547. Uko imyaka ishira indi igataha ni ko impaka zerekeye purgatory zigenda ziyongera, gusa abanyamadini bose bahuriza ku kuba nyuma y’ubu buzima buzima hari ubundi buzima buzima. Aho twese tuzaba twishimye, gusa inzira zo kuzagera muri ubu buzima ni zo zitavugwaho rumwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize