Papa Leo XIV yanenze bikomeye uburyo bwo gutwitirwa, abwita igikorwa gihindura umwana igicuruzwa
Iyobokamana

Papa Leo XIV yanenze bikomeye uburyo bwo gutwitirwa, abwita igikorwa gihindura umwana igicuruzwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 104 min gusoma
Papa Leo XIV yanenze bikomeye uburyo bwo gutwitirwa, abwita igikorwa gihindura umwana igicuruzwa
Sanga:
writer.umunsi.com

Papa Leo XIV yagaragaje ko atemera na gato uburyo bwo gutwitira umuntu akaguha amafaranga, avuga ko ari igikorwa gihungabanya agaciro k’ubuzima n’icyubahiro cy’umwana n’umugore uba wakoreshejwe. Imbere y’abahagarariye ibihugu byabo bari bateraniye i Vatican ku wa Gatanu, Papa Leo XIV yashimangiye ko Kiliziya Gatolika yamagana “igikorwa icyo ari cyo cyose gihinyura inkomoko y’ubuzima cyangwa kigakoresha ubuzima nk’igikoresho. ” Muri ibyo bikorwa yanenze ku mugaragaro, harimo n’ubucuruzi bw’inda [Gutwitirwa], aho umugore atwitira undi inda akazamuha umwana akimubyara, akenshi binyuze mu masezerano arimo n’inyungu z’amafaranga.

Papa Leo yasobanuye ko ubuzima ari impano y’agaciro kadasanzwe ikura mu mubano ushingiye ku kwitanga no gukorera undi, aho kuba serivisi iganirwaho cyangwa igurishwa. Yagize ati: “Iyo gutwita bihinduwe serivisi iganirwaho ku masezerano, haba habangamiwe icyubahiro cy’umwana uhinduka igicuruzwa, ndetse n’icy’umugore ukoreshwa umubiri n’ubushobozi bwe bwo kubyara, bigahindura intego y’umuryango nk’ahantu h’umubano w’abantu. ” Papa Leo XIV yibukije ko no gukuramo inda (abortion) ndetse no kwica umuntu hagamijwe kumworohereza ububabare (euthanasia) ari ibikorwa bihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho.

Yavuze ko atewe impungenge zikomeye n’imishinga ikoreshwa umutungo wa Leta ifasha abantu kujya mu mahanga gushaka serivisi bise “gukuramo inda mu buryo butekanye. ” Yashimangiye ko bibabaje cyane kubona amafaranga ya rubanda akoreshwa mu guhagarika ubuzima, aho kuyashora mu gushyigikira ababyeyi, imiryango n’ubuzima ubwabwo. Yashimangiye ko intego ya mbere ikwiye guhoraho ari ukurengera umwana wese utaravuka no gushyigikira mu buryo bufatika umugore wese kugira ngo abashe kwakira ubuzima no kubwitaho.

Gutwitirwa byakuruye impaka mu Rwanda. Mu Rwanda, gutwitirwa bwemewe mu mategeko ku bantu babuze urubyaro bagasaba ubufasha bw’ikoranabuhanga kugira ngo babone urubyaro. Ibi biteganywa n’Itegeko Nº 026/2025 ryo ku wa 17 Nzeri 2025 rigenga serivisi z’ubuzima, ryasohotse mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 18 Nzeri 2025.

Ingingo ya 23, akarongo ka mbere, ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashakanye cyangwa undi muntu wese wasuzumwe n’abaganga bakemeza ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe. Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 04 Kanama 2025, ariko ryahise rikurura impaka zitandukanye. Hari abaribonamo igisubizo ku miryango imaze igihe ishaka urubyaro ikarubura, mu gihe abandi bavuga ko rifite ingaruka zikomeye ku marangamutima, ku mubano w’abantu no ku gaciro k’umubiri w’umugore n’ubuzima bw’umwana.

Ku rwego mpuzamahanga, ubucuruzi bw’inda bumaze gukwira cyane mu myaka ya vuba bitewe n’ubwiyongere bw’ababuze urubyaro, iterambere ry’ikoranabuhanga mu gutera intanga (IVF) n’impinduka mu mitekerereze ya sosiyete ku miterere y’imiryango. Ariko ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV ashimangira ko n’ubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, ritagomba gutuma ubuzima buhinduka igicuruzwa cyangwa umubano w’abantu ugahindurwa amasezerano y’ubucuruzi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine
Iyobokamana

Umunyamakuru M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine
Iyobokamana

‎Nawe yatunguwe n'urukundo rwabo ! Irene Mulindahabi yatangaje amagambo akomeye ku mugabo wa Vestine

‎Nyuma y'aho havuzwe byinshi ku rushako rwa Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas , Irene yagiye kuri Camera arisobanura , ashimangira ko gukundana kwa Vestine n'umugabo we na we byamutunguye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI
Iyobokamana

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we
Iyobokamana

‎Yashutswe urukundo n'uwo yise sekibi ! ‎Ishimwe Vestine yavugiye mu migani asobanura urugendo rwe rwo kubabazwa kugeza ku mwana we

‎Ni mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze by'umwihariko Instagram konti ye aho natwe twakuye , ubwo butumwa tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 47 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize