Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine
Hanze

Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 64 min gusoma
Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine
Sanga:
writer.umunsi.com

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko byakiriye neza icyifuzo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo kugirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine. Ibi byagaragaje intambwe nshya mu gushaka ibisubizo by’amahoro ku ntambara imaze igihe kirekire ihungabanya umutekano w’akarere ndetse n’Isi muri rusange. Ibyo kuganira kw’aba baperezida bombi byavuzweho bwa mbere ku itariki 21 Ukuboza 2025, ubwo Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiraga itangazamakuru ko Perezida Putin afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Emmanuel Macron ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ibi byakurikiwe no kwemezwa n’uruhande rw’u Bufaransa ko rwiteguye kwakira no gushyigikira ibyo biganiro. Ikinyamakuru France 24 yanditse ko ingingo zizaganirwaho muri ibyo biganiro, kimwe n’andi makuru arimo igihe n’uburyo bizabera, bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Ibi biganiro bitegerejwe n’abantu benshi nk’intangiriro ishobora gutanga icyizere cy’uko haba hari inzira yo kugabanya cyangwa guhagarika intambara imaze imyaka igera kuri ine.

U Bufaransa n’u Burusiya ntibyagiye birya imbizi mu bihe bitandukanye, umubano wabyo urushaho kuba mubi cyane nyuma y’itangizwa ry’intambara muri Ukraine. U Bufaransa bwakunze kugaragaza ko u Burusiya bugomba guhanwa bikomeye, ndetse bwanasabye ko imitungo y’ab’i Moscow yakoreshwa mu gusana ibyangijwe muri Ukraine. Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko kwakira neza ibi biganiro bitanga icyizere cyo gushaka umuti w’intambara ya Ukraine, cyane cyane ko ubu igiye kwinjira mu mwaka wayo wa kane.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yagize iti “Twishimiye ko Perezidansi y’u Burusiya yagaragaje ko yemeye ko ibyo biganiro bizaba. Mu minsi iri imbere tuzatangaza uburyo bwiza bwo kuzabikora. ” Ibi byatangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi mu biganiro bigamije guhagarika intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, intumwa za Amerika n’iz’u Burusiya zahuriye mu biganiro byabereye muri Leta ya Florida muri Amerika, nyuma y’ibindi biganiro byari byabanje guhuza Abanyamerika, Abanya-Ukraine n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi. Ku rundi ruhande, itsinda ry’ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Ukraine, riyobowe n’u Bufaransa n’u Bwongereza, riherutse kugaragaza umushinga wo guhagarika intambara ugizwe n’ingingo 20, ugamije gutanga igisubizo kirambye cyarangiza iyo ntambara. Uyu mushinga waje nyuma y’undi wari watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugizwe n’ingingo 28, ariko ntiwishimirwa cyane na Ukraine n’ibihugu byinshi by’i Burayi byatangaje ko izo ngingo zibogamiye cyane ku nyungu z’u Burusiya.

Ukraine yakomeje kugaragaza ko umushinga w’ibihugu by’u Burayi ari wo ishyigikiye, ikizera ko warangiza intambara mu gihe n’u Burusiya rwaba rwemeye kuwushyigikira. Ni muri urwo rwego guhura kwa Perezida Vladimir Putin na Emmanuel Macron bifatwa nk’umwanya mwiza wo kumva ibisobanuro by’u Burusiya ku byo bwemera n’ibyo butemera, bikaba intambwe ishobora gutanga icyizere cy’amahoro arambye muri Ukraine.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 2 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize

Inkuru zishyashya

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 45 zashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize