Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye
Hanze

Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 103 min gusoma
Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko intambara iri kuba hagati ya Amerika na Israel kuri Iran yatangiye guteza ikibazo gikomeye cy’ingufu ku isi, anaburira ko umusaruro wa peteroli ushingiye ku nzira ya Hormuz ushobora guhagarara burundu mu gihe cya vuba. Mu nama yagiranye n’abayobozi ba guverinoma n’abayobozi b’ibigo bikomeye bitunganya peteroli na gaze mu Burusiya, Putin yavuze ko gufunga cyangwa guhungabanya umuhora wa Hormuz bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose, kuko ari umwe mu mihora inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Muri iyi minsi y’intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran, ibiciro bya peteroli byarenze amadorari 100 ku kagunguru, bikaba ari bwo bwa mbere bibayeho kuva mu mwaka wa 2022.

Ibi byatewe ahanini n’uko umuhora wa Hormuz, unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze byoherezwa ku isi, uri mu bibazo bikomeye kubera intambara iri muri Iran. Putin yavuze ko mu gihe ibintu byakomeza gutya, mu kwezi kumwe gusa umusaruro wa peteroli uva mu bihugu bishingira kuri uwo muhora ushobora guhagarara. Perezida Putin kandi yavuze ko u Burusiya, buri mu bihugu bya mbere byohereza peteroli nyinshi ku isi kandi bufite ububiko bunini bwa gaze , yavuze ko rero bwiteguye kongera gukorana n’ibihugu byo mu Burayi mu gihe byaba byifuza gusubira mu bufatanye bw’igihe kirekire.

Icyakora, mu myaka ine ishize ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byagabanyije cyane kugura peteroli na gaze byo mu Burusiya, bitewe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse n’ibihano byafatiwe u Burusiya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’ibihugu bikize cyane ku Isi byibumbiye mu muryango wa G7. Gutakaza isoko ry’u Burayi byatumye u Burusiya buhindura umuvuno maze bugatangira kugurisha peteroli na gaze ku bihugu byo muri Aziya ku giciro kiri hasi ugereranyije n’icyari gisanzwe. Putin yavuze ko ibigo by’u Burusiya bikwiye kubyaza umusaruro ibibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo yagaragaje ko izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli rishobora kuba ari iry’igihe gito.

Yavuze ko amafaranga ava kuri peteroli na gaze agize hafi kimwe cya kane cy’ingengo y’imari ya leta y’u Burusiya. Ni mugihe ibihugu bigize G7 byatangaje ko byiteguye gufata ingamba zikenewe mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku isi. Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gukorana n’u Burayi, ariko ko hakenewe ibimenyetso bigaragaza ko na bwo bwifuza kongera ubwo bufatanye kandi ko bwiteguye kubwubakira ku buryo burambye kandi buhamye.

Mbere y’intambara ya Ukraine, u Burayi bwaguraga hejuru ya 40% bya gaz yabwo mu Burusiya, ariko imibare ya 2025 igaragaza ko gaze iva mu Burusiya, yaba inyuzwa mu miyoboro cyangwa mu bwato, yari isigaye igize 13% gusa by’ibitumizwa n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burusiya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’
Hanze

Uwabaye umunyamakuru mu Rwanda yinjiye muri ’US Air Force’

Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.

Ass. Editoriminsi 5 yashize
DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge
Hanze

DR Congo: Polisi yatangiye guhiga bukware abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) yatangiye ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ihereye mu Mugi wa Kinshasa.

Ass. Editoriminsi 5 yashize
Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika
Hanze

Taiwan yakiriye indege z’intambara zakozwe na Amerika

Igihugu cya Taiwan cyakiriye indege ebyiri za mbere z’intambara zo mu bwoko bwa F-16V Block 70 zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iki Gihugu gikomeje kuvugurura ubushobozi bw’ingabo zacyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’umutekano.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO
Hanze

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro zose bufite mu gihe bwaterwa na NATO

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gukoresha intwaro zose gifite, zirimo n’intwaro za kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwaba bugabweho igitero cya gisirikare na NATO.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 5 yashize
Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro
Hanze

Uganda: Uwahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yimitswe nk’Umwami w’Aba-Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29

Inkuru zishyashya

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Akazi

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickamasaha 2 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 13 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize