Sobanukirwa indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye
Health

Sobanukirwa indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye

Admin User2026 Gicurasi 239 min gusoma
Sobanukirwa indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye
Sanga:
writer.umunsi.com

Kubura umwuka mu gihe usinziriye (sleep apnea) ni ikibazo kibaho guhumeka bigahagarara, gusa biba akanya gato, mu gihe usinziriye. Iyo bibaye ugenda ukanguka wongera usinzira kugira ngo ubashe kubona umwuka.

Abantu bafite iki kibazo, iyo bitavuwe, bigenda bikura, nuko uko

kubura-umwuka-mu-gihe-usinziriye--696x394.jpg

 usinziriye ukabura umwuka, bishobora kubaho inshuro nyinshi mu ijoro mu gihe usinziriye. Bityo ubwonko kimwe n’ibindi bice by’umubiri bikabura umwuka mwiza wa oxygen.

Kubura umwuka mu gihe usinziriye biterwa n’iki? Uku kubura umwuka kuri mu bwoko 2.

Obstructive sleep apnea: Ubu nibwo bwoko bukunze kugaragara cyane mu bantu benshi. Uku kubura umwuka biba byatewe no kwifunga kw’imiyoboro inyuramo umwuka mu gihe usinziriye.

Central sleep apnea: Bitandukanye n’uburyo bwa mbere tumaze kubona, aha ho si inzira zinyuramo umwuka ziba zifunze, ahubwo ni ubwonko. Ubwonko twavuga ko bwibagirwa gutegeka imikaya ishinzwe guhumeka, ahanini bitewe n’imikorere mibi y’ibice bicunga guhumeka by’ubwonko.

Ni bande bafite ibyago byo kwibasirwa n’iki kibazo? Kubura umwuka mu gihe usinziriye bishobora kwibasira buri wese, hatitawe ku myaka cyangwa ikindi. Gusa hari abantu baba bafite ibyago byo kwibasirwa kurusha abandi.

Bikunze kuba cyane ku gitsina gabo. Kuba ubyibushye cyane. Mu muryango wanyu hari abandi bigira iki kibazo. Kuba ufite ibibazo byo mu gifu cyane cyane kugaruka kw’ibyageze mu gifu. Gufungana mu mazuru, allergies ndetse na sinizite. Kuba urengeje imyaka 40. Iyo ufite ijosi rirerire, ururimi rurerure cyangwa se amajigo mato.

Ni izihe ngaruka zo kubura umwuka mu gihe usinziriye? Iyo iki kibazo kidakurikiranywe ngo kivurwe hakiri kare, bishobora guteza ibibazo bitandukanye bikomeye ku buzima harimo:

Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, stroke, diyabete, umutwe udakira, kwigunga bikabije, umutima ushobora guhagarara gutera cyangwa ugatera nabi cyangwa se ukaba wakwibasirwa n’izindi ndwara ziwangiza, ndetse n’indwara yo gucanganyikirwa no kutagira icyo witaho.

Usibye ibi kandi, mu gihe ubura umwuka mu gihe usinziriye, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yawe ya buri munsi yaba ku kazi cyangwa se ku ishuri.

Niba ufite umwana ufite iki kibazo ni ngombwa kumuvuza hakiri kare, kuko iyo atavuwe bishobora gutuma atsindwa cyane mu ishuri no kuba yagira ibindi bibazo mu buzima.

agakoresho-gafasha-guhumeka-neza-mu-gihe-uryamye-.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminota 59 zashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize